Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko abaturage b’Abanyamulenge bo mu gace ka Bibokoboko muri Kivu y’Amajyepfo bakomeje gushyirwaho igitutu n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Congo n’u Burundi, kugira ngo bashyigikire ibikorwa byabwo ku gahato.
Mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, wavuze ko hari abayobozi b’abaturage n’abandi bantu bafite ijambo muri ako gace bari guhatirwa gusinya inyandiko zateguwe mbere.
Colonel Kamasa Ndakize Welcome uvugira uyu mutwe yagize ati: “Amakuru yizewe dufite agaragaza ko abayobozi b’abaturage n’abandi bantu bafite ijambo muri ako gace bari gushyirwaho igitutu n’inzego za gisirikare kugira ngo bashyire umukono ku nyandiko zabanje gutegurwa.”
MRDP-Twirwaneho yavuze ko izo nyandiko zigamije kugaragaza ko abaturage babanye neza n’ingabo za FARDC ndetse n’iz’u Burundi, nyamara babayeho mu bwoba no mu kato.
Uyu mutwe kandi uvuga ko nyuma y’uruzinduko intumwa za Leta ya Congo zagiriye mu Bibokoboko ku wa 3 Mata 2026, abaturage bagaragaje ibibazo byabo birimo umutekano muke n’ibikorwa bavuga ko byakozwe n’ingabo za FARDC, iza FDNB zo mu Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo batangiye guterwa ubwoba.
Wavuze kandi ko kuri ubu Kinshasa na Gitega bari gutegura imyigaragambyo igamije kugaragaza ko abaturage babanye na bo neza, ndetse ko igomba kugirwa itegeko.
Uti: “Hari kandi umugambi wo gukoresha imyigaragambyo yateguwe mbere mu rwego rwo kuyobya rubanda, aho abaturage bazaba bategetswe kuyitabira.”
Uyu mutwe washinje FARDC gukorana n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yo mu karere mu kugaba ibitero byo ku butaka no gukoresha drones mu duce twa Bibokoboko na Minembwe.
Ni ibitero wavuze ko “bikomeje kongera imibabaro y’abasivili b’inzirakarengane no gusenya icyizere mu bikorwa by’amahoro biri gukorwa.”
MRDP-Twirwaneho yavuze ko abaturage b’Abanyamulenge bo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo bamaze imyaka bahura n’ibitero byibasira abasivili, birimo ubwicanyi, gusenya imidugudu, gutwika amazu no kwamburwa amatungo, inenga “guceceka k’Umuryango mpuzamahanga n’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itagira icyo ikora ku byaha bikorerwa muri ako karere.”
Uyu mutwe wasabye ko hahagarikwa ibikorwa byo guhatira abaturage gukora cyangwa kuvuga ibyo batemera, hagahagarikwa ibitero byibasira abasivili, ndetse hakemerwa ubutabazi bwihuse ku baturage bo muri Bibokoboko, Minembwe n’uduce bihana imbibi.
Wasabye kandi ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ryigenga ku byaha byakorewe abasivili bo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.


