RDC: Inshuti ya Mnangagwa bivugwa ko icuruza intwaro yaganiraga iki na Kabila?

Sangiza iyi nkuru

Ushinzwe gukurikirana ibibazo by’abaturage ba Zimbabwe mu gihugu cya Belarus, Alexander Zingman yafunguwe muri gereza yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yari amaze ibyumweru bibiri afungiyemo nyuma yo guhura na Joseph Kabila.

Zingman bivugwa ko acuruza intwaro yatawe muri yombi nyuma yo guhura na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri ubu utameranye neza n’uwamusimbuye ku butegetsi, Felix Tshisekedi.

Ikinyamakuru The Zimbabwe mail dukesha iyi nkuru kivuga ko Zingman ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu masezerano ya miliyoni 58 z’Amadolari yo kugura ibikoresho by’ubuhinzi muri Belarus mu 2019, ndetse no mu bucuruzi bwa miliyoni 350$ hagati y’ibihugu byombi.

Hagati aho, Umuvugizi wa Perezida wa Zimbabwe, Emerson Mnangagwa, George Charamba, yavuganiye uyu mugabo uvuka muri Belarus ufite na passport ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko nta kintu kidasanzwe kuri we usibye ibyahimbwe mu itangazamakuru.

Asubiza tweet ya NewsHawks yaguraga iti “Umufatanyabikorwa mu bucuruzi wa Perezida Emmerson Mnangagwa utavugwaho rumwe akaba na consul w’icyubahiro wa Zimbabwe muri Belarus, Alexander Zingman, yarekuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”, Charamba yagize ati “Mwa basore mwe muhimba impaka !!! Nta kintu kitavugwaho rumwe kuri bwana Alexander Zingman. Ikitavugwaho rumwe ni ifatwa rye n’ifungwa rye muri RDC, igikorwa Perezida wa RDC kuva icyo gihe yicuza .”

Charamba yakomeje agira ati “Mu bisanzwe, nizere ko muzi ko bwana Zingman nawe anafite pasiporo y’Amerika, niyo mpamvu u Burusiya, Belarus, Amerika na Zimbabwe byashakaga kumva ibikorwa bya RDC.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *