img_20210330_114838.jpg

Umukobwa w’Umunyarwanda aravugwaho kuba mu rukundo na Eddy Kenzo (amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru avugwa ko Umuhanzi wo muri Uganda, Edrisa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo yaba ari mu rukundo n’umukobwa w’Umunyarwanda utaramenyekana amazina.

Nyuma y’imyaka itatu, atandukanye na Rema Namakula, umuhanzi mugenzi we banabyaranye, uyu muhanzi ngo yaba ari kumwe n’uyu mukobwa bigaragara ko ari ihoho.

Ikinyamakuru Celebrity Patrol dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mukobwa bashobora kuba bamaranye amezi atanu bakundana kandi ngo aya makuru arizewe kuko cyayahawe n’umwe mu bantu begereye Big Talent ya Eddy Kenzo.

Hari amakuru ko aba bombi baherutse kuboneka muri Hotel Fairway mu Mujyi wa Kampala, aho bagiriye ibihe byiza.

img_20210330_114838.jpg

Kuva iyi nkuru yagaragara mu bitangazamakuru byo muri Uganda byandika imyidagaduro, Kenzo ntacyo aratangaza kuri iyi ngingo ndetse n’izina ry’uyu mukobwa ntiriramenyekana kugeza magingo aya.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *