Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wigambye ko ari wo wahanuye indege y’intambara y’Igisirikare cyo mu kirere cya Nigeria (NAF) muri video yasohoye kuri uyu wa Gatanu nyuma y’iminsi ibiri iyi ndege ibuze kuri radar.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru biravuga ko bitabashije kugenzura niba iyi video ari umwimerere.
Ibura ry’iyi ndege y’intambara yo mu bwoko bwa Alpha Jet 476 ni igihombo gikomeye mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.
Muri video ya Boko Haram, hagaragajwe ibisigazwa by’indege yahiye iri hasi harimo kimwe kigaragaraho impine z’Igisirikare cyo mu kirere cya Nigeria “NAF 476”.
“Nk’uko mubireba uyu ni umupilote w’indege yanyu, mwohereje kubabaza abakozi b’imana…ibi ni ibyo imana yamukoreye. Yahanutse mu ijuru kandi nimutihana iki kizaba igihembo cyanyu,” uyu ni umurwanyi wa Boko Haram asobanura iyi video.
Umuvugizi w’Igisirikare cyo mu kirere cya Nigeria we yatangaje ko itangazo ryabo risohoka vuba.
Mu itangazo ariko bari basohoye kuwa Gatanu, bavugaga ko Indege ya Alpha Jet (NAF 476) yabuze kuri radar irimo abapilote babiri kuwa 31 Werurwe 2021, ishobora kuba yarakoze impanuka. Bongeyeho ko impamvu yateye impanuka n’amakuru y’abapilote bari batwaye iyi ndege ataramenyekana.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


