Kalev Mutond wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (ANR), abinyujije mu ibaruwa abamwunganira bashyikirije umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa / Gombe, urubuga 7SUR7. CD rwaboneye kopi kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 02 Mata, 2021, yasabye ko impapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho zavanwaho kugirango azagaragare nk’umuntu wigenga mu rukiko.
Abunganira Kalev bavuga ko umukiriya wabo kandi asaba ko yazaburanishwa mu ruhame.
Ati: “Mu kubikora, umukiriya wacu ntabwo yigeze ahakana ubutabera bw’igihugu cye. Kubera iyo mpamvu, turasaba ko mu bubasha bwawe, Bwana Umushinjacyaha Mukuru, utegeka iseswa ry’icyemezo cyo guta muri yombi n’itangazo ry’ishakisha ryatanzwe ku mukiriya wacu, mu rwego rwasobanuwe haruguru, kugira ngo azabashe kwitaba mu rubanza, nk’umuntu wigenga , no gutegura kwiregura kwe nk’uburenganzira bwe, nta nkomyi, hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko nshinga. Umukiriya wacu aranasaba, bidatinze, kuburanira mu ruhame ”, ibi ni ibikubiye muri iyi nyandiko yashyikirijwe Umushinjacyaha Mukuru.
Iyi nkuru iributsa ko uyu wahoze akuriye urwego rushinzwe iperereza ataraboneka kuva yamenyeshwa ibyaha bitandukanye yarezwe n’abarimo; Jean-Claude Muyambo, Christophe Ngoyi na Gecoco Mulumba.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


