Umuraperi w’Umunyamerika Earl Simmons uzwi nka DMX yajyanwe huti huti mu bitaro nyuma yo gufata ibiyobyabwenge birengeje urugero aho bivugwa ko ari hagati y’urupfu n’ubuzima.
Urubuga rwa TMZ nirwo rwashyize aya makuru ku mugaragaro bwa mbere ruvuga ko uyu muraperi uvuka muri Leta ya New York yakiriwe mu bitaro bya White Plains.
Amakuru atandukanye yatangazwaga kuri uyu wa Gatandatu yavugaga ko uyu muraperi yari amerewe nabi, akikijwe n’abo mu muryango we.
Uru rubuga ruvuga ko ibyo biyobyabwenge yabifatiye iwe kuwa Gatanu, ahagana saa tanu z’ijoro. Kubera kubifata ari byinshi, byatumye umutima ugira ikibazo biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga amerewe nabi.
DMX amaze imyaka myinshi ahanganye no kwigobotora ingeso yo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse yagiye ajya kenshi muri rehab ariko kubivaho bikamunanira.
Uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu baraperi beza b’ibihe byose, yakoranye n’abahanzi barimo JAY-Z, Ja Rule, Eve na LL Cool J ndetse yagiye agaragara muri firime zitandukanye harimo iyo yakinanye na Jet Li.
Aba baraperi bagenzi be, Ja Rule na Jay Z kandi ni bamwe mu ba mbere bamwoherereje ubutumwa bumwifuriza gukira vuba.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


