Impuguke zatanze umuburo zivuga ko indi ntambara y’Isi ishobora kwaduka mu byumweru bine biri imbere nyuma y’aho Perezida Vladimir Putin akomeje kurunda ingabo n’ibikoresho biremereye ku mupaka w’u Burusiya na Ukraine.
Uruhererekane rw’ibimodoka by’intambara by’imitamenwa bya “Tanks” n’izindi modoka za gisirikare zisanzwe z’imitamenwa byatwarwaga ku bwinshi byafotowe byerekezwa mu burasirazuba bwa Ukraine hafi y’intara ya Crimea u Burusiya bwigaruriya mu 2014.
Mu gihe umwuka utari mwiza ukomeje kuzamuka, umusesenguzi ku gisirikare cy’u Burusiya, Pavel Felgenhauer, yavuze ko hakenewe umusesenguzi mu bibazo byo mu mutwe hakamenyekana icyo u Burusiya bugamije, ariko yemeza ko mu gihe kitarenze ukwezi hashobora kwaduka intambara.
Hagati aho ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi byibumbiye mu muryango wa NATO bikomeje kugaragaza impungenge bifitiye uru rujya n’uruza rw’ingabo z’u Burusiya n’ibikoresho, kandi impuguke iravuga ko bifite impamvu yo guhangayika nyuma y’aho andi mashusho ataragenzurwa neza akomeje kwerekana ingabo z’u Burusiya ziva mu turere twa Voronezh, Rostov na Krasnodar zisatira Ukraine.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Rosbalt cyo mu Burusiya, Felgenhauer yagize ati: “Ikibazo gifite ubushobozi bwo kuvamo Intambara ihuza u Burayi, niba ndetse atari iy’Isi yose.”
Yakomeje agira ati “ Mu Burengerazuba, ntabwo bazi icyo bakora kuri ibi.”
Abajijwe impamvu u Burusiya bwaba bushaka gushoza intambara muri iki gihe, yasubije agira ati “ iki kibazo ukibaze umusesenguzi mu by’ubuzima bwo mu mutwe. Ese nkeneye gutanga ibisobanuro?”
Yavuze ko ibisabwa byose bishobora kuzaba byatunganye mu ntangiriro za Gicurasi ubwo u Burusiya buzakora akarasisi ngarukamwaka mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’intsinzi yo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, kandi akeka ko “hafashwe icyemezo”.
Zimwe mu mpamvu uyu musesenguzi ku gisirikare cy’u Burusiya abona zishobora gutuma u Burusiya bushaka kongera kwigarurira ubutaka bw’abaturanyi harimo ifungwa rya televiziyo yari ku ruhande rw’u Burusiya ariko ikorera muri Ukraine, gushaka guta muri yombi umuherwe w’inshuti ya Putin witwa Viktor Medvedchyuk no kuba Perezida Joe Biden aherutse kwita Perezida Putin umwicanyi ku mugaragaro.
Iki kibazo ngo kiragenda gikura kandi byihuse nubwo itangazamakuru ritagitindaho cyane, ariko hari kugaragara ibimenyetso bitari byiza nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje.
Biravugwa ko mu cyumweru cya gatatu cya Werurwe, amato atatu manini y’u Burusiya agwaho indege z’intambara yaciye mu majyepfo anyuze hagati y’amajyepfo y’u Bwongereza n’amajyaruguru y’u Bufaransa ahazwi nka “English Channel” mu Nyanja ya Atlantika, aherekejwe n’ubwato bw’indwanyi buzwi nka Corvette.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Indi Ntambara y’Isi ishobora gutangirira muri Ukraine mu gihe kitarenze ukwezi
Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko ibirimo kubera mu isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Nyuma yaho gato, president wa China,XI Jinping,muli October 2020,yasabye Abasirikare “Kwitegura intambara”.Le 03/01/2021,Senate ya Amerika yavuze ko China irimo gutegura intambara ya 3 y’isi.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi.

imana irinde isi
Indi Ntambara y’Isi ishobora gutangirira muri Ukraine mu gihe kitarenze ukwezi
imana irinde isi