Perezida Paul Kagame ategerejwe mu ruzinduko mu Buhinde mu mpera za Mata

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ategerejwe mu gihugu cy’u Buhinde mu mpera z’uku kwezi kwa kane, mu ruzinduko rwa mbere rw’umukuru w’igihugu wo muri Afurika mu Buhinde kuva icyorezo cya Covid-19 cyaduka nk’uko biri gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu buhinde birimo Dnaindia.com dukesha iyi nkuru.

Ibihugu by’u Rwanda n’u Buhinde byakomeje kugaragaza imibanire myiza yanagaragaye mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yagiriye mu Rwanda mu 2018. Icyo gihe, Modi yatanze inkunga y’inka 200 zo gufasha abana b’Abanyarwanda batishoboye kubona amata no kongera umusaruro w’abahinzi.

Muri uku kwezi gushize kwa Werurwe kandi, u Buhinde bwahaye u Rwanda inkingo za Covid-19 zakorewe mu Buhinde zaje mu mugambi wa COVAX n’izindi zatanzwe nk’impano.

Muri uyu mwaka, u Rwanda rwitezweho kuzakira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM 2021 izaba muri Kamena.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Modi ni umwe mu bazitabira iyi nama izabera I Kigali nyuma y’uko yitabiriye n’inama ya CHOGM 2018 yabereye I London mu Bwongereza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *