Umusirikare mu Gisirikare cya Kenya (KDF) yahuye n’urupfu nyuma kurwana n’umugore we mu rugo rwabo ahitwa Kahawa Wendani.
Uyu musirikare w’imyaka 37 witwa Daniel Omollo Onyango, byatangajwe ko yapfuye ubwo yagezwaga ku Kigo Nderabuzima cya Kahawa, muri Kiambu.
Amakuru yatangajwe na polisi avuga ko iyi mirwano yadutse kuri iki Cyumweru cya Pasika, nyuma ya saa sita z’ijoro, ubwo uyu musirikare yarumaga umugore we ku rutugu.
Mu kwihorera nk’uko iyi nkuru dukesha k24tv.co.ke ivuga, uyu mugore w’imyaka 27 witwa Violet Asale Emu, bivugwa ko nawe yamurumye igikumwe cy’ibumoso, ukuboko kw’ibumoso, mu gatuza ahagana iburyo no ku rutugu inyuma.
Nyuma yaho, polisi ivuga ko uyu musirikare wa Kenya ufite ipeti rya Private wakoreraga ahitwa Gilgil, yahise atangira gusaza imigeri nk’ufashwe n’igicuri akajyanwa ku Kigo nderabuzima cya gisirikare.
Aha niho byatangarijwe ko uyu yapfuye, umugore we agirwa inama yo gushaka ubufasha bwa polisi kubera gutinya ko benewabo n’umugabo we nabo bashobora kwimuvugana.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


