Itsinda ry’abafite utubari, karaoke n’ibindi bikorwa bifitanye isano muri Hong Kong bari mu myigaragambyo yamagana ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zatumye bamara umwaka badakora.
Iyi myigaragambyo y’iminsi ine yatangiriye hanze y’ibiro bikuru bya Guverinoma ya Hong Kong ku Cyumweru bibuka umwaka umwe wari ushize abayobozi bashyizeho bwa mbere amabwiriza yo gufunga ibikorwa byabo kubera icyorezo.
Abari muri iyi myigaragambyo nk’uko tubikesha AFP bakoresheje uburyo bwo kwiyicisha inzara.
Utubari two muri Hong Kong, hamwe mu hantu hava ubwandu kurusha ahandi, twahuye n’amabwiriza akaze yo gushyira intera hagati y’umuntu n’undi zagiye zikaza umurego cyangwa ukagabanyuka bitewe n’urugero rw’ubwandu.
Mu mwaka ushize ariko, utubari twafunzwe byuzuye mu gihe cy’iminsi 230, dufungurwa by’agateganyo iminsi 101, dukora bisanzwe iminsi 24.
Gufungwa bushya kwatangiye mu Ugushyingo, bituma ba nyiratwo bahomba amafaranga binjizaga mu minsi mikuru ya noheri, umwaka mushya ndetse bari guhomba mu gihe cy’ibiruhuko bya pasika.
Umujyi wa Hong Kong ufite ubucucike buri hejuru ni umwe mu yibasiwe cyane na coronavirus ariko gusiga intera hagati y’umuntu n’undi no kwambara udupfukamunwa byafashije kugumisha ubwandu ku bihumbi 11,000 bisaga gato n’abantu 205 bamaze kwicwa na Covid-19.
Izi ngamba zateje ihungabana ry’ubukungu ariko, bituma abantu bashinja abayobozi ubushake bwo korohereza inganda zifitanye isano na politiki.
Restaurants zagumye gufungura mu byumweru bishize imeza ikicaraho abantu bane, mu gihe amaguriro yo muri Hong Kong hamwe na za parike biba byuzuye.
Amazu y’imyitozo ngororamubiri nayo yemerewe gufungura nubwo ari hamwe mu hantu usanga abantu begeranye cyane.
Abari mu myigaragambyo bavuze ko ibikorwa byabo byiteguye gufata ingamba zikomeye zirimo kugabanya ubushobozi ndetse bakanasaba abakiriya kunywesha imiheha.
Ariko kugeza ubu ntibarabona icyemezo na kimwe cya leta cyo gufungura.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


