Imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba za Raia Mutomboki kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, itariki 04 Mata yaguyemo abasirikare 2 ba leta n’inyeshyamba mu giturage cya Nyatesa muri Gurupoma ya Kalonge, ho muri Teritwari ya Kalehe.
FARDC niyo itangaza ko inyeshyamba 4 za Raia Mutomboki ari zo zishwe ku rugamba hagapfa abasirikare babiri bayo.
Shasha Rubenga wo muri sosiyete sivile ya NDCS muri Kalonge yamaganye iki gitero cy’inyeshyamba ashima ingabo za FARDC kuba zagisubije inyuma nk’uko tubikesha urubuga rwa Kivutimes.com.
Uyu yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro no kugirira icyizere ingabo z’igihugu bakamagana ndetse bakagaragaza ahantu hihishe umwanzi.
Yakomeje agira ati “ Nifatanyije na FARDC imaze kubura umusirikare mukuru nasaba abaturage gutuza.”
Iyi sosiyete sivile kandi iremeza ko abaturage bamwe bahunze imirwano mu gihe abandi bari mu bwoba.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


