Kwibuka27: Umusore warokokeye kuri tap-rouge ntaramenya inkomoko ye

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Kevin Iradukunda Kalisa, afite imyaka 27 bisobanuye ko mu gihe cya Jenoside atari yakujuje umwaka; nta mubyeyi cyangwa undi wo mu muryango we yamenye nyuma yo kurokokera mu Murenge wa Kivugiza mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri tapi-rouge.

Kalisa yatangarije RBA dukesha iyi nkuru ko ku nkengero z’umuhanda n’uruzitiro rw’ikigo cy’amashuri y’ahazwi nko kwa Kadafi i Nyamirmabo mu Mujyi wa Kigali, adashidikanya ko ari ho ababyeyi be baguye, ari na yo mpamvu adashobora kumara igihe atahageze ngo abibuke n’ubwo atabazi cyangwa ngo amenye undi wese bafitanye isano.

Iradukunda avuga ko yakuranye ubwigunge kandi bwumvikana kuri buri wese, kandi yakomeje gushakisha uwaba ari uwo mu muryango we abinyujije mu matangazo n’ibiganiro atanga ahabereye ibikorwa byo kwibuka ariko kugeza ubu nta kintu biratanga kandi biracyari umutwaro ukomeye kuri we.

Yarangije mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Musanze akaba afite akazi gaciriritse. Aho acumbitse mu Mujyii wa Kigali avuga ko ashobora kubona amafranga yo kumutunga bidakanganye ibintu asanga byari kuba inzozi kuri we igihe atari kubasha kwiga.

Ubuzima uyu musore yanyuzemo bwamuhaye igitekerezo cyo gushinga umuryango (CHILD OF RWANDA FAMILY) uzaba ufite inshingano zo kwita ku bana batamenye imiryango yabo aho amaze guhuza abagera kuri 30; yifuza kandi ko yazubaka hoteli izajya yinjiza amafranga afasha abana bafite ibibazo ndetse ngo ikazafungurwa ku mugaragaro n’umukuru w’igihugu.

Umuyobozi Mukuru w’ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) Uwacu Julienne; avuga ko ikibazo cy’abarokotse batamenye imiryango yabo gikomezwa no kuba akenshi imiryango yabo iba yarazimye, bikagorana kumenya amakuru nyayo: gusa ngo hari ingero z’abagenda babonana na bamwe mu bagize imiryango yabo ari ho ahera asaba ko hanakwifashishwa ikoranabuhanga mu guhererekanya amakuru ku bafite iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *