Itangazo rigenewe itangazamakuru rya Fondation Bill Clinton pour la Paix (FBCP) ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Mata 2021, riravuga ko uwahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (ANR), Kalev Mutond, abinyujije ku bunganizi be mu mategeko, arimo kugurisha imitungo ye igizwe n’inzu n’amamodoka I Kinshasa na Lubumbashi.
FBCP irahamagarira Abanyekongo kwitonda kugirango batazisanga baguze imitungo itimukanwa, nk’ibibanza n’amazu by’uyu mugabo wahoze ari igikomerezwa mu butegetsi bwa Joseph Kabila kuri ubu ushakishwa n’ubutabera bwa Congo, kubera ibyaha bitandukanye yakoze akiri mu buyobozi bwa ANR.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa 7sur7.cd itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti “”Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa ANR, Kalev Motond, ushakishwa n’ubutabera, arimo kugurisha imitungo itimukanwa, ibikoresho byo mu nzu ndetse n’amagare y’ibinyabiziga ku giciro gito muri Kinshasa, Lubumbashi, Kolwezi, Congo yo Hagati no muri Afurika y’Epfo.
Emmanuel Cole, perezida wa FBCP, avuga ko byaba byiza umunyagihugu wese wiyubashye atishoye mu kugura iyi mitungo bivugwa ko Kalev Mutond yabonye mu nzira zitari nziza.
Uwahoze ayobora ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR) giteye ubwoba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Kalev Mutond, wari inkingi ya mwamba mu butegetsi bw’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, yagiye mu bwihisho nyuma yo kwanga kwitaba ubutumire bubiri bwatanzwe n’ubutabera bwa Congo.
Umuryango wa Mutond watangarije abanyamakuru ko yasohotse mu rugo rw’umuryango igitaraganya ku itariki ya 10 Werurwe 2021, ahagana saa tanu z’ijoro.


