Muyinga: Umusirikare yishe umuyobozi w’ibanze nyuma yo gukubitwa n’umusivili

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Moussa Ntikazokura, uri mu kigero cy’imyaka 40, wari umuyobozi w’agace ka Kabeza mu murwa mukuru w’Intara ya Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi, mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu yishwe n’umusirikare mu ngabo z’u Burundi nawe watawe muri yombi.

Nk’uko ubuyobozi bwa Komini Muyinga bubitangaza, ibintu byose byatewe n’imirwano yadutse hagati y’umusirikare n’umusivili mu kabari ko muri aka gace ubwo hari mu masaha ya saa yine z’ijoro.

Iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi, ivuga ko uyu musivili yakubise umusirikare nawe agahita yirukankira mu Kigo cya Gisirikare cya Mukoni akagarukana imbunda.

Umwe mu babibonye ati: “Ubwo yagarukaga, umugabo barwanaga ntiyari akiri aho. Yatekereje ko yihishe mu iduka riri hafi aho, maze arasa mu rugi ariko nta muntu wari uri imbere. Ubwo umuyobozi w’agace yazaga aje kureba ibiri kuba, yaramurashe ahita apfira aho. ”

Uwakoze icyaha yatawe muri yombi na polisi mu gihe ategereje kugezwa imbere y’ubutabera, ariko kugeza ubu icyamuteye kurwana n’uwo musivili ntikiramenyekana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *