Ku itariki ya 15 Mata 2013, nibwo haturitse igisasu hafi yo ku murongo wa nyuma abasiganwa muri marathon bagombaga gusorezaho, icyo gihe imihanda ya Boston yari yuzuye abantu bari bitabiriye irushanwa. Abantu batatu igisasu cyarabaturikanye bahise bapfa bakaba bari mu bari baje kureba isiganwa, abarenga 260 barakomeretse,nyuma yaho Polisi yatangiye guhiga bukware abagize uruhare muri icyo gitero.
Nyumya polisi yaje guta muri yombi umusore w’imyaka 19 y’amavuko Dzhokhar Tsarnaev, hamwe n’umuvandimwe we w’imyaka 26, Tamerlan Tsarnaev.
Benshi mu bari aho ngaho batangiye gutekereza ko ari igitero cy’iterabwoba ariko siko byari bimeze mu ipereza ryakozwe basanze abo basore bombi, bakuriye muri Kazakhstan, ari bo ubwabo bateguye icyo gitero ntaho bari bahuriye n’umutwe n’umwe w’iterabwoba.
Hari ku itariki ya 15, Mata ,2013, yari inshuro ya 117 Boston Marathon yari ibaye akaba ari irushanwa rimaze imyaka myinshi.
Irushanwa rikunzwe cyane ryabaye ku munsi wo gukunda igihugu watangiye kwizihizwa guhera mu mwaka w’1775, nyuma y’impinduramatwara zari zimaze kurangira muri Amerika, ukaba wari umunsi wizihizwa ku itariki ya 3 Mata icyo gihe abari umunsi w’ikiruhuko muri Leta ya Massachusetts.

Isiganwa ryatangiriye mu Mujyi wa Hopkinton, mu burengerazuba bwa Boston, Abasiganwa bari abantu ibihumbi 23000. Umugore wabimburiye abandi yahagurutse saa tatu n’iminota 32 za mu gitondo, naho umugabo ahaguruka saa yine zuzuye naho uwa nyuma yahagurutse saa yine n’iminota 20 na saa yine na 40 z’igitondo.
Rita Jeptoo, Umunyakenyakazi niwe wageze ku murongo wa nyuma abimburiye abandi kandi niwe watsinze irushanwa yirutse miles 26.2 akoresheje amasaha abiri n’iminota 26 n’amasegomda 25. Mu bagabo, Umunyetiyopiya Lelisa Desisa niwe wegukanye irushanwa akoresheje amasaha abiri n’iminota 10 n’amasegonda 22.
Ahagana saa munani z’igicamunsi, abantu babarirwa mu bihumbi 5600 bakiri mu irushanwa, ibisasu bibiri byaraturitse. N’ibisasu byari bibitse mu bikapu by’abari bitabiriye irushanwa, mu isegonda rimwe byaraturitse abantu bose bakwira imishwaro buri wese akizwa n’amaguru abandi babandagara hasi bamwe bata ubwenge. Byabereye mu mujyi rwagati ku mihanda ya Boston.
Icyo gihe ibintu byose byarangiritse abantu benshi barakomereka amaraso aratemba, ikirere kirahinduka bitewe n’ibyotsi byavaga aho igisasu cyari kimaze guturikira.

Abantu batatu bari bari kureba abasiganwa umugore wari ufite imyaka 23, n’undi wari ufite imyaka 29 n’umwana muto w’umuhungu bapfiriye muri icyo gitero. Abantu mirongo 60 bacitse amaguru bose, umwana w’umukobwa wari ufite imyaka irindwi urutirigongo rurangirika, abandi bantu babarirwa muri 260 barakomereka.
Abavandimwe babiri Tsarnaev
Hahise hatangizwa iperereza ryahurije hamwe abantu igihumbi bagombaga kureba impamvu y’icyo gitero, nyuma y’iminsi ibiri ikigo cy’ipereza cya FBI cyatangiye gukusanyiriza hamwe amafoto n’ama video byakuwe aho igitero cyabereye kuri camera zo ku mihanda.
Amavideo ibihumbi yarakusanyijwe yose yahurizaga hamwe ku basore babiri, icyo gihe bari bataramenyekana abo aribo kugera ku itariki 18 Mata.
Muri iryo joro ahagana saa yine n’igice, Sean Collier, umupolisi w’imyaka 27 wari mukazi yarasiwe hafi y’ishuri rya Cambridge university , ubuyobozi bwabihuje n’igitero cyari giherutse kuba babishinja abasore babiri b’abavandimwe Tsarnaev, icyo gihe bamurashe bashaka kumwambura imbunda yari afite mu kazi.
Nyuma y’iyicwa rya Collier, Tamerlan Tsarnaev yashimuse imodoka na nyirayo amutera ubwoba amubwirako ariwe wategeye igisasu muri Boston Marathon. Dzhokhar Tsarnaev icyo gihe nawe yari mu modoka akurikiye mukuru we.
Tamerlan Tsarnaev bageze kuri Cambridge station umugabo bari bashimuse ahita abatoroka ahamagara polisi, icyo gihe batangiye gukurikirana aho berekeza , polisi itangira kubakurikirana mu mujyi, Tamarlen Tsarnaev atangira kurasana na polisi birangira afashwe.

Kuri uwo mugoroba, nyuma y’uko bahagaritse gushakisha Dzhokhar, umugabo umwe wo muri uwo mujyi yaje kumuvumbura mu bwato bwe nyuma yo kubona amaraso menshi yari yagiye ahameneka aho yaciye.
Uwo mugabo yahise ahamagara umurongo wa polisi 911, polisi iraza igota ubwo bwato arafatwa.
Tsarnaev Dzkhokhar yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Massachusetts. Umuvandimwe we Tamarlen Tsarnaev wahoze ari umuteramakofi , yari umugabo ufite umwana umwe mutoya.
Abavandimwe bombi basengeeraga muri islam, bakaba baravukiye mucyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti muri Kazakhstan mu 1986 na 1993.Tsarnaev Dzkhokhar yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2002 nyuma bahabwa ubwenegihugu batura mu mujyi wa Cambridge. Umuvandimwe we Tamarlen na bashiki be basanze umuryango wabo muri Amerika muri 2003.
Se ubabyara yahoze ari umukanishi w’imodoka , nyina akaba umugore wita ku bwiza bw’abakobwa , Dzhokhar Tsarnaev yahawe ubwenegihugu bw’Amerika mu kwezi kwa Nzeli 2012 tariki ya 11. Mukuru we yari afite Green card.
Iperereza ryakozwe ryagaraje ko ibitero bagabye babikoze bagendeye kubyo babonaga ibyihebe bikora ,kuko guturitsa ibisasu babyize bakoresheje internet.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2013 yahakanye ibyaha mirongo itatu byose yashinjwaga avuga ko ari umwere, harimo no gukoresha ibiturika.
Urukiko rwamuhamije ibyaha mirongo itatu akatirwa igihano cy’urupfu.
Nyuma abamwunganira barajuriye bavuga ko Dzhokhar yagiraga ubwoba atabitinyuka kubikora, ariko biba ibyubusa hemezwa ko agomba gufungwa burundu agategereza igihe azahabwa igihano cy’urupfu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


