Mu ibaruwa yandikiwe Umwami w’u Bubiligi urubuga 7sur7.cd rwabashije kubonaho kuri uyu wa Kane, itariki 08 Mata 2021, Guy Patrice Lumumba, umuhungu w’intwari ya Congo, Patrice Emery Lumumba, yitandukanyije n’abifuza ko ibisigazwa by’umurambo wa se bicyurwa bigasubizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byari biteganyijwe ku itariki 30 Kamena.
Asobanura impamvu adashyigikiye iki gitekerezo, Guy Lumumba yamaganye abanyapolitiki baba abari ku butegetsi n’abatavuga rumwe nabwo bashaka gukoresha izina rya se mu nyungu zabo za politiki.
Ku bwe, ibi ngo bigaragarira cyane cyane mu “guhezwa ku rwego rw’umuryango, bitewe no kutagira inama nyayo hagati ya guverinoma ya Congo ndetse n’abantu bose ba hafi b’umuryango w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe. Cyane cyane abana be bose, mu buryo butabogamye “mu rwego rwo gutanga ibisigazwa bya Patrice Lumumba.
Ntabwo kandi yemeranya n’itariki ya 30 Kamena nk’uko byatangajwe na Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi. Nk’uko uyu muhungu wa Lumumba abitangaza, ngo iyi tariki ni “amahitamo mabi” cyane cyane ko ibikorwa biyikikije byabaye intandaro yo kwica se.
G. Lumumba kandi yababajwe no kuba Perezida Tshisekedi yarahembye Jonas Mukamba, we abona ko ari umwe mu bicanyi ba se, amuha jeep. Mu gusoza, avuga ko arwanya gutahuka kw’ibisigazwa bya se kubera ko abategetsi ba Congo bananiwe kugera ku byo abaturage ba Congo bari biteze.
Mu butumwa yagejeje ku mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko muri kongere yo mu 2020, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko yifuza ko ibisigazwa bya Patrice Lumumba, intwari y’ubwigenge bwa Congo, byasubizwa mu gihugu bitarenze ku munsi mukuru utaha w’Ubwigenge, ku ya 30 Kamena 2021.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


