Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi bigiye gufunga imiryango yabyo ku itariki ya 31 Gicurasi, nyuma y’amezi atanu ubutegetsi bw’u Burundi busabye ko ibi biro bifungwa nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga Mukuru kuri uyu wa Kane.
Ibi biro by’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi byagiye biba intandaro y’umwuka mubi hagati ya Loni n’abategetsi b’u Burundi bakomeje kugaragaza ko ibi biro byashyizweho n’akanama k’amahoro n’umutekano bidakenewe mu gihugu cyabo.
Ni ibiro byafunguwe mu Burundi nyuma y’imvururu zishingiye kuri politiki zadutse mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe bigatuma haduka ubugizi bwa nabi bwahitanye byibuze abagera mu 1200.
Perezida Nkurunziza wapfuye muri Kamena 2020, yaje gusimburwa na Gen. Evariste Ndayishimiye nyuma y’amatora yo muri Gicurasi 2020. Iperereza ry’Umuryango w’Abibumbye ryo muri Nzeri ryongeye gushimangira ko ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakomeje mu Burundi ku butegetsi bwa Ndayishimiye.
U Burundi bwari bwamenyesheje Loni mu Ugushyingo 2020 ko ibiro byayo mu Burundi bigomba gufunga bitarenze itariki 31 Ukuboza, ariko kuri uyu wa Kane, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres mu ibaruwa yandikiye Akanama k’Amahoro n’Umutekano, yavuze ko impande zombi zaje kwemera ko Loni ikeneye igihe gihagije zikemeranya ko ibi biro bizafungwa ku itariki 31 Gicurasi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


