windsor.jpg

Umugabo w’Umwamikazi Elizabeth II yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Igikomangoma Philip cyari umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, cyapfuye mu gitondo cy’uyu wa 9 Mata 2021 gifite imyaka 99 y’amavuko.

Aya makuru amaze kwemezwa n’ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II ya Windsor, yagize iti: “Umwamikazi ababajwe no kubamenyesha urupfu rw’umugabo we yakundaga, Igikomangoma Philip.”

windsor.jpg

Hari hashize iminsi bivugwa ko iki gikomangoma kitari kimeze neza, aho cyitabagwaho n’abaganga kiri mu bitaro. Andi makuru yavugaga ko cyari kirwaye umutima.

Ntabwo iyi ngoro yigeze ivuga impamvu y’urupfu rw’Igikomangoma Philip, gusa yavuze ko amakuru arambuye iza kuyatangaza.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *