ZoĂ© Kabila arashinjwa kurema imitwe y’abahungabanya umutekano

Abatware (bayobora chefferies=sheferi) bo muri Teritwari ya Kalemie mu Ntara ya Tanganyika yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bandikiye Umukuru w’Igihugu FĂ©lix Tshisekedi bamumenyesha ko Guverineri ZoĂ© Kabila uyoboye iyi ntara, ari kurema imitwe myinshi y’abahungabanya umutekano. Nk’uko tubikesha 7 Sur 7, aba batware bamenyesheje Perezida Tshisekedi ko ZoĂ© Kabila ari gushinga iyi mitwe […]

Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Kagame ya raporo yamwitiriwe

img_20210409_183745.jpg

Umufaransa Vincent Duclert usanzwe ari umuhanga ukomeye mu mateka, yashyikirije Perezida Paul Kagame ‘Raporo Duclert’ yamwitiriwe, ivuga ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi Raporo y’impapuro zirenga 1,200 yashyizwe ahagaragara mu kwezi gushize nyuma ya Komisiyo y’impuguke mu mateka yari yarashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo icukumbure inyandiko zari mu ishyinguranyandiko zerekeye u Rwanda. […]

Jenoside yakorewe Abatutsi, ikozwe n’intagondwa z’Abahutu_Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’”Intagondwa z’Abahutu”, avuga ko idakwiye kwitiranywa n’ingaruka zayo. Ni ibikubiye mu butumwa Bamporiki yanyujije kuri Twitter ye, bujyanye n’ibihe by’icyunamo Abanyarwanda barimo bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bamporiki yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi, ikozwe n’intagondwa […]

SADC igiye kohereza umutwe w’ingabo muri Mozambique

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (SADC) wemeye kohereza umutwe w’ingabo zishinzwe gutabara byihuse (FIB) gufasha igihugu cya Mozambique guhashya umutwe w’iterabwoba ukorana na Islamic State ukomeje guca ibintu mu majyaruguru y’igihugu. Mu itangazo ryasohowe mu Nama idasanzwe y’uyu muryango kuri uyu wa Kane ushize ninjoro, SADC yagaragaje ko yiteguye gufatanya na Guverinoma […]

Uko bizaba byifashe ku Isi mu 2040- soma raporo y’Ubutasi bwa Amerika

Ihuriro ry’ibigo by’ubutasi bya Amerika, US Intelligence Community, ryasohoye icyegeranyo cy’uko isi ishobora kuzaba imeze mu 2040. Riraburira politiki idahamye hamwe no kwiyongera ko guhangana kw’amahanga cyangwa se n’intambara. Iyi raporo Global Trends 2040 bise kandi ‘A More Contested World’ igizwe no kwiga ibiriho ikareba ibishobora kuzabaho, ni iya karindwi isohotse kuva mu 1997 aho […]

Nouvel appel au Royaume-Uni pour poursuivre les suspects de génocide

La Haut-Commissaire pour le Rwanda au Royaume-Uni (Royaume-Uni), Yamina Karitanyi, a appelĂ© le Royaume-Uni Ă  faire enregistrer les cinq suspects de gĂ©nocide qui se dĂ©placent librement dans le pays europĂ©en depuis 13 ans. Elle a dit cela le jeudi 8 avril, lors d’une commĂ©moration virtuelle du gĂ©nocide de 1994 contre les Tutsi qui a fait […]

Ijambo rya nyuma Nyerere yasize avuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi (Videwo)

Perezida wa mbere wa Tanzania, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere mbere yo kwitaba Imana yasize avuga ko mu Rwanda nta bwoko buhari, ko kuba harabayeho jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ingaruka z’ubuyobozi bubi butakoze akazi kabwo ko guhuza abaturage, ahubwo bukabacamo ibice. Mu ijambo rye mu 1995 ubwo yavugaga ku matora y’umukuru w’igihugu wagombaga gusimbura […]

Umugeni warajwe muri sitade aravugwaho kujijisha abapolisi

Tariki ya 5 Mata 2021, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Murenge wa Kagarama w’Akarere ka Kicukiro abantu 57, bivugwa ko barimo kwiyakira nyuma y’umuhango w’ubukwe, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yashyizweho na Guverinoma. Aba bose bajyanywe kurara muri sitade y’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC/Kicukiro, hagaragaramo umugeni wambaye agatimba, kamupfutse mu maso […]

Abasirikare 10 ba Nigeria bishwe n’abantu bitwaje intwaro

Abantu bitwaje intwaro bishe abasirikare 10 n’umuyobozi muri Leta ya Benue iherereye hagati muri Nigeria. “Ingabo za Nigeria zikorera muri Leta ya Benue zagabweho igitero igihe zari mu kazi gasanzwe,” uyu ni umuvugizi w’igisirikare, Mohammed Yerima mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatanu ritasobanuye byinshi ku gihe iki gitero cyabereye. Igisirikare cya Nigeria cyavuze ko […]

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi birafunga imiryango vuba aha

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi bigiye gufunga imiryango yabyo ku itariki ya 31 Gicurasi, nyuma y’amezi atanu ubutegetsi bw’u Burundi busabye ko ibi biro bifungwa nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga Mukuru kuri uyu wa Kane. Ibi biro by’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi byagiye biba intandaro y’umwuka mubi hagati ya Loni n’abategetsi b’u Burundi bakomeje kugaragaza ko ibi biro […]

Umugabo w’Umwamikazi Elizabeth II yapfuye

windsor.jpg

Igikomangoma Philip cyari umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, cyapfuye mu gitondo cy’uyu wa 9 Mata 2021 gifite imyaka 99 y’amavuko. Aya makuru amaze kwemezwa n’ingoro y’Umwamikazi Elizabeth II ya Windsor, yagize iti: “Umwamikazi ababajwe no kubamenyesha urupfu rw’umugabo we yakundaga, Igikomangoma Philip.” Hari hashize iminsi bivugwa ko iki gikomangoma kitari kimeze neza, aho cyitabagwaho […]

Muhanga: Urukiko rwakatiye umugabo wari ukurikiranweho kwica umugore we

Umugabo witwa Nsengimana Ildephonse wari ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we , yahamijwe icyaha Urukiko rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu. Uyu mugabo utuye mu mu Mudugudu wa Gasiza, Akagali ka Muyunzwe, Umurenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango, yakatiwe ku itariki 6 Mata 2021 n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru […]

U Rwanda rusaba u Bwongereza gukurikirana batanu bakekwaho jenoside, bacyidegembya

yk.png

Intumwa Nkuru y’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza, Ambasaderi Yamina Karitanyi kuri uyu wa 8 Mata 2021 yabusabye gukurikirana Abanyarwanda batanu bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, bamaze imyaka myinshi bidegembya. Iri jambo Ambasaderi Karitanyi yarivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe na Komisiyo Nkuru y’u Rwanda mu Bwongereza, […]

Yasuzuguwe n’abagabo bakoranye, ubu ni Perezida wa Tanzania – Amateka ya Samia Suluhu

tanzania-2.jpg

Samia Suluhu Hassan wavutse ku itariki 27 Mutarama 1960, ni umunyapolitiki wo muri Tanzania ubaye perezidawa gatandatu wa Tanzania. Ni umuyoboke w’ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) riri ku butegetsi kuva igihugu cyabona ubwigenge. Niwe mugore wa gatatu ugeze mu mwanya wo hejuru mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nyuma ya Sylvie Kinigi mu […]

Kim yavuze ko USA, Covid-19 n’ibiza bishobora gusubiza Koreya mu bihe bikomeye

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), icyorezo cya Covid-19 n’ibiza, bishobora gusubiza igihugu cye mu bihe by’inzara bikomeye cyahuye nabyo mu myaka irenga 20 ishize. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 8 Mata 2021 ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakomeye mu ishyaka WPK (Worker’s Party of Korea) […]

Papa Francis yasimbuje Musenyeri Kizito Lwanga uheruka gupfa

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemeje Musenyeri Paul Ssemwogerere nk’uzasimbura by’agateganyo Cyprian Kizito Lwanga ku mwanya wa Arikiyepiskopi wa Kampala. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Dr Cyprian Kizito Lwanga yitabye Imana azize indwara y’umutima, mbere yo gushyingurwa ejo hashize. Arikidiyosezi ya Kampala yari ayibereye umushumba kuva mu mwaka wa 2006. […]

Umwe mu bahungu ba Lumumba ntakozwa ibyo gusubiza ibisigazwa bya se muri Congo

Mu ibaruwa yandikiwe Umwami w’u Bubiligi urubuga 7sur7.cd rwabashije kubonaho kuri uyu wa Kane, itariki 08 Mata 2021, Guy Patrice Lumumba, umuhungu w’intwari ya Congo, Patrice Emery Lumumba, yitandukanyije n’abifuza ko ibisigazwa by’umurambo wa se bicyurwa bigasubizwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byari biteganyijwe ku itariki 30 Kamena. Asobanura impamvu adashyigikiye iki gitekerezo, […]

Kisoro: Umusore uvuga ko yari umurwanyi wa M23 yakubiswe agirwa intere

Umusore uvuga ko yahoze ari umurwanyi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa 8 Mata 2021 yakubitiwe mu Karere ka Kisoro muri Uganda, agirwa intere. Chimp Reports dukesha aya makuru ivuga ko uyu musore witwa Rodgers Innocent, atuye mu gace ka Burera Kikoro muri Kisoro, […]

Zimbabwe yongeye kotswa igitutu isabwa gutanga Protais Mpiranya

Abagenzacyaha b’Umuryango w’Abibumbye bongeye kotsa igitutu Guverinoma ya Zimbabwe, bayisaba gufata Protais Mpiranya bikekwa ko ahihishe agashyikirizwa ubutabera. Mpiranya w’imyaka 60 y’amavuko, yahoze akuriye umutwe w’abasirikare barindaga Perezida JuvĂ©nal Habyarimana, akaba akekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mpiranya by’umwihariko aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abantu bashakishwaga kurusha abandi kubera uruhare […]

Urugo rwa nyiri Nakumatt rwatejwe cyamunara

Urugo rw’uwari nyiri Nakumatt, Atul Shah rwatejwe cyamunara nyuma yo kubura ubwishyu bw’ideni rya $ 18,609,740. Cyamunara y’uru rugo rwari i Nairobi muri Kenya, ibaye nyuma y’aho Nakumatt inaniriwe kwishyura iri deni yafashe muri KCB na nyuma yo kwitabaza Urukiko Rukuru rwa Kenya. Sha yari yasabye urukiko ko rwamwihanganira, akareba ko Nakumatt kuri ubu yahombye, […]

Kenya irasaba indi nguzanyo, mu gihe abaturage bamagana iya IMF

Mu gihe bamwe mu baturage ba Kenya bamaze iminsi bamagana inguzanyo Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) giteganya guha Leta, yatangaje ko ishaka indi ya miliyoni 750 z’amadolari ya Amerika ($). Nk’uko byatangajwe n’Ikigega cy’Igihugu ku wa 7 Mata 2021, Leta iri mu biganiro na Banki y’Isi kugira ngo izayihe iyi nguzanyo mbere ya Kamena uyu mwaka, […]

Abaguze inkweto bise iza ‘Satani’ zirimo amaraso y’umuntu babihombeyemo

Nike yatangaje ko abanyabugeni bakoze “Inkweto za Satani” bivugwa ko zirimo igitonyanga cy’amaraso y’umuntu bemeye gusaba abaziguze kuzigarura bakabasubiza ayabo. Izi nkweto za siporo zavuzweho cyane, zaguzwe umuguru umwe ku $1,018 (agera kuri miliyoni y’u Rwanda) ni izo mu bwoko bwa Nike Air Max 97s zavuguruwe. Imiguru 666 niyo yakozwe iragurishwa uretse umwe gusa. MSCHF […]

9 Mata, 1994: Hamwe mu habereye ubwicanyi bukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 9 Mata 1994 ni bwo hatangiye ‘Operation Amaryllis’ yar iyobowe na Gen. Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha Abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda. Icyo gihe Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, ingabo z’Umuryango […]