Papa Francis yasimbuje Musenyeri Kizito Lwanga uheruka gupfa

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemeje Musenyeri Paul Ssemwogerere nk’uzasimbura by’agateganyo Cyprian Kizito Lwanga ku mwanya wa Arikiyepiskopi wa Kampala.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Dr Cyprian Kizito Lwanga yitabye Imana azize indwara y’umutima, mbere yo gushyingurwa ejo hashize.

Arikidiyosezi ya Kampala yari ayibereye umushumba kuva mu mwaka wa 2006.

Icyemezo cya Papa Francis cyo kumusimbuza Semwogere cyatangajwe n’Intumwa ye muri Uganda, Luigi Bianco kuri uyu wa 9 Mata 2021.

Luigi Bianco yavuze ko Papa Francis yahisemo Musenyeri Paul Ssemwogerere kugira ngo abe ari we ukurikirana imirimo ya Arikidiyosezi ya Kampala by’agateganyo mu gihe hataraboneka uhabwa izi nshingano mu buryo bwa burundu.

Mu busanzwe Ssemwogerere asanzwe ari Musenyeri wa Diyosezi ya Kasana muri Luwero, Yavutse ku wa 30 Kamena 1956, ahabwa ubupadiri mu 1983 ndetse aza kugirwa Musenyeri ku wa 23 Kanama mu 2008.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *