Igipolisi cya Uganda gishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu cyahamagajwe mu cyanya cy’inganda giherereye muri Kampala aho inkongi y’umuriro yari yibasiye ububiko butandukanye.

Umwotsi mwinshi wagaragaraga mu kirere uturuka mu nganda zimwe mu gihe abashinzwe kuzimya inkongi birukaga bajya gutabara.

Nk’uko tubikesha Chimpreports, iyi nkongi bikekwa ko yaba yarahereye mu bubiko bw’ikigo cy’ibikoresho by’ubuvuzi by’Umuryango utegamiye kuri leta witwa Joint Medical Store ukorera ku muhanda wa gatanu (5th Street) mu cyanya cy’inganda.

Izindi nganda zafashwe n’inkongi harimo Blue Band Outlet n’ububiko bw’ibikoresho bya Elegitoronike. Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana neza cyangwa ibyangiritse, gusa Daily Monitor ivuga ko muri ubu bubiko bw’ibikoresho bya kwamuganga hangirikiye ibifite agaciro ka miliyari 7 z’Amashilingi.


