Abanyemari babiri, Prosper Hakizimana bita Gisiga n’Umunyakenya, Joseph Mboya Nyamuthe, bari inshuti z’akadasohoka z’ishyaka CNDD-FDD ndetse bavugaga rikijyana ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza, kuri ubu barabarizwa muri Gereza Nkuru ya Rumonge nyuma yo gukatirwa kuri uyu wa Kane ushize.
Ni abagabo, iperereza ry’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Pacifique Nininahazwe n’umunyamakuru Bob Rugurika, Umuyobozi wa RPA, ryasanze bari mu nama y’ubutegetsi muri sosiyete ikora imiti mu Burundi izwi nka Pona PHARMACEUTICALS.
Uyu Murundi bakunda kwita Gisiga niwe wari ushinzwe ibijyanye no gutanga akazi ndetse no gucunga umutungo w’iyi sosiyete.

Amakuru aturuka mu iperereza agera ku rubuga UBMNews dukesha iyi nkuru, aravuga ko aba bagabo babiri bafatwaga nk’ibihangange bazize uruhare bagize mu kwinjiza mu gihugu cyangwa kurangura ibiyobyabwenge, ubusanzwe ngo bikoreshwa n’imitwe y’iterabwoba.
Aba bagiye bakoresha izina ry’iyi sosiyete ya PONA PHARMACEUTICALS bakarangurana ibyo biyobyabwenge n’ibindi bikenerwa mu gukora imiti iyi sosiyete yifashishaga. Uru rubuga kandi ruvuga ko kandi iyi dosiye y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge irimo n’abandi bategetsi bakuru ariko batabonetse.

Guta muri yombi aba banyemari babiri, ngo byatewe n’uko ubutegetsi bw’u Burundi bwari bukomeje kotswa igitutu cyane kubera kudasubiza amabaruwa ibihugu by’ibihangange n’imiryango mpuzamahanga byari bikomeje kohereza bisaba ibisobanuro kuri iryo yinjizwa ry’ibiyobyabwenge kuko byari bimaze kumenyekana ko ibyo biyobyabwenge bijyanwa i Burundi kandi bigizwemo uruhare na bamwe mu bategetsi, nyuma bikoherezwa muri Somalia no muri Aziya, ahantu hakunze kurangwa imitwe y’iterabwoba abayigize usanga biturikirizaho ibisasu babanje gufata ibyo biyobyabwenge.
Iyi nkuru ikaba ivuga ko nyuma y’aho PONA PHARMACEUTICALS yemerewe gukora ku mugaragaro mu 2019, ibikomerezwa byo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, birimo nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari perezida w’igihugu, batangiye kugira ukuboko muri iyi sosiyete.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

4 Responses
Burundi: Abanyemari 2 bavugaga rikijyana kubwa Nkurunziza bari muri gereza kuri dosiye iteye ubwoba
Birababaje.Nyamara Nkurunziza bamwitaga “umurokore”.None umva ko nawe yacuruzaga ibiyobyabwenge.Ikibabaje nuko abiyita abarokore ari benshi cyane,nyamara bakora amabi menshi.

Le12/04/2021
Burundi: Abanyemari 2 bavugaga rikijyana kubwa Nkurunziza bari muri gereza kuri dosiye iteye ubwoba
Le12/04/2021