Rimwe mu marushanwa y’abana bazamuka cyane ryaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rizwi cyane ku izina rya Miss America Nation ryambitse ikamba ry’umwana w’umukobwa muto ufite uburanga buhebuje muri Amerika muri 2021 (Miss Toddler America Nation 2021) umwana witwa Kleopatra Vargas uvuka ku mubyeyi umwe uva muri Nigeria n’undi ukomoka muri Mexique. Ni umwana wavukiye muri Chicago, Illinois uvuga indimi zirimo Igbo cyo muri Nigeria, Icyesipanyole n’Icyongereza adategwa.
Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gutangazwa nka Miss Toddler America Nation mushya muri 2021, Kleopatra Vargas yashimiye abateguye aya marushanwa, n’ababyeyi be kubw’uurukundo, kumuyobora ndetse n’inkunga bamuteye. Yavuze kandi ko iri atari ryo kamba rya mbere yakiriye, ashimangira ko yari afite amezi 10 igihe yatsindaga Baby Illinois 2016, nyuma yo gutsinda abandi bana 20.

Umuhango uyu mwana yambikiwemo ikamba rya nyampinga ukiri umwana muto muri Amerika wabaye ku itariki 05 Mata 2021.






Kleopatra na nyina






