Nyabihu: Umuturage avuga ko umugore n’abana be bane bamaze ukwezi barara hanze

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Patrice Rwubatswenimana utuye mu Mudugudu wa Karandaryi, Akagari ka Kadahenda mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu avuga ko we n’umugore we n’abana babo bane bamaze ukwezi barara hanze bitewe n’igiti kinini cyagwiriye inzu ye ariko nyiracyo ntagikureho.

Uyu mugabo yatangarije BWIZA ko iki giti ari kinini, cyagwiriye inzu ye kuwa 16 Werurwe 2021, gisenya igisenge cy’inzu ye ku buryo ubu baba hanze muri ibi bihe by’imvura.

Ku murongo wa telefoni, atakamba ati ” Rwose ubu umuryango wanjye uri kuba hanze bitewe n’ishami ry’igiti kinini ryagwiriye inzu yanjye igisenge cyose kigasenyuka. Nitabaje ubuyobozi ngo nyir’igiti agikureho ariko byaranze kuko ni bimwe byatewe kera cyane biba ari inganzamarumbo. Ubu ukwezi kose kurashize ndara hanze n’umugore n’abana bane.”

Uyu muturage avuga ko ubuyobozi bw’ibanze yitabaje bwamubwiye ko kugikuraho bisaba ubundi bushobozi. Ati ” Ku kagari bambwiye ko nta bushobozi bafite bwo kugikuraho.”

Uyu muturage afite impungenge, ati ” Iki giti isaha iyo ari yose cyakongera kutugwira cyane muri iki gihe cy’imvura. Nasabye ko nahabwa icumbi nk’uko bigendekera abahuye n’ibiza ariko nta gisubizo bampaye. Nibaza niba ntari umuturage nk’abandi bikanyobera.”

Eric Bikorimana ni Mudugudu wa Karandaryi, yabwiye BWIZA ko Rwubatswenimana atanga amakuru nabi. Avuga ko uyu muturage ayoboye ari we watemye ayo mashami nyuma akaza kugwa ku nzu ye.

Yagize ati ” Rwubatswenimana ni we wumvikanye na nyir’icyo giti cya kera cy’umuvumu. Yaragikonze, amwe mu mashami ahamaga mu giti ubwo umuyaga wazaga, ugwa ku nzu ye. Twamwohereje ku kagari, bahamagaza Habimana nyiracyo, avuga ko atagitema, amuha uburenganzira bwo kugitema. Ni kinini, gitemwe cyagwira n’andi mazu y’abaturage.”

BWIZA yavuganye kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kadahenda, Innocent Dusabimana ayiha amakuru asa n’yatanzwe na Mudugudu Bikorimana gusa akavuga ko hari uko baba bafashije umuryango w’uyu muturage mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye.

Yagize ati ” Uriya muturage yubatse munsi y’igiti n’ubwo muri kariya gace hemerewe guturwa. Kuba anyagirwa twaba turebye umuturanyi wamucumbikira mu gihe tugishaka abantu bazi neza gukonda ibiti, nyuma tukagitema.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago, Muhirwa Robert yatangarije BWIZA ko iki kibazo akizi kandi ko yatanze umurongo cyakemurwamo. Ati ” Yego icyo ikibazo ndakizi. Uwo muturage yaje gutura mu nsi y’icyo giti cyatewe kera kimaze nk’imyaka 100. Nyiracyo yamusabye ko niba abishobye yagitema akagikuraho, nta kibazo yabigiraho. Twasabye ko hakorwa umuganda icyo giti kigatemwa.”

Ku ngingo yo gufasha uyu muturage kubona aho kuba muri ibi bihe, Gitifu Muhirwa ati ” Ntabwo twajya kumukodeshereza kuko ari n’umukozi, ahubwo yubatse ahantu hatemewe gusa yasaba umuganda ukamufasha kugitema, bakagikurura nta kibazo.”

Yahakanye ko uyu muturage arara hanze nk’uko abivuga, avuga ko ubu bagiye kureba uko bakora umuganda kugira ngo hatagira ikindi gikorwa kiba cyabangamira abaturage.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *