Rutahizamu Richard Mbulu yazamuwe mu ntera mu gisirikare cya Malawi, nyuma yo gufasha ikipe y’iki gihugu gutsinda Imisambi ya Uganda bikayihesha itike y’Igikombe cya Afurika.
Richard Mbulu asanzwe ari rutahizamu w’Ikipe ya Baroka FC yo mu kiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo.
Mu kwezi gushize ni bwo uyu mukinnyi yafashije ikipe ya Malawi gutsinda Uganda igitego 1-0 mu mukino wari uwa nyuma wo mu tsinda B mu ijonjora ryo gushaka itike ya CAN, birangira ibonye itike y’Igikombe cya Afurika yaherukagamo muri 2010.
Ni igitego cyatashye imitima y’abaturage ba Malawi, kugeza no kuri Perezida Lazarus Chakwera wagaragaye yirukanka mu muhanda yishimira intsinzi.
Kuva ejo hashize Richard Mbulu yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Corporal agirwa Sergeant.
Izamurwa mu ntera rye ryemejwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Malawi, wabuze ko byari mu rwego rwo kumushimira no kumutera akanyabugabo ku bw’umusanzu yatanze ku gihugu cye.
Mu myaka irindwi ishize ni bwo Mbulu w’imyaka 27 y’amavuko yinjiye mu gisirikare cya Malawi gisanzwe kinabamo se umubyara, gusa aza kugitera umugongo kugira ngo akomeze urugendo rwe rwa ruhago.
Magingo aya akinira ikipe ya Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo amaze gutsindira ibitego bitandatu muri uyu mwaka w’imikino.
Cyakora cyo n’ubwo uyu musore adakunze kuba muri Malawi, ni itegeko ko igihe cyose ageze muri kiriya gihugu abimenyesha Igisirikare.


