Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 13 Mata 2021, rwasomye icyemezo gifunga by’agateganyo iminsi 30 abantu batatu bakekwaho gutwika imodoka y’umuturanyi wabo bakayitwikira mu rugo iwe. Mu bakekwa harimo abaturanyi be bari bafitanye amakimbirane ndetse n’uwo mu muryango we.
Uwatwikiwe imodoka atuye mu Mudugudu wa Musebeya, Akagali ka Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, imodoka ye ikaba yaratwitswe ku itariki ya 24 Werurwe 2021, mu masaha ya sita z’ijoro, hakoreshejwe essence nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru.
Abakekwaho kugira uruhare mu gutwika iyo modoka bose bahuriye ku gucura umugambi wo gukora icyaha, umwe muri bo akurikiranyweho gutwika ibigenewe gutwara abantu, undi akaba akurikiranyweho kuba ikitso mu gukora icyaha, mu gihe uwa gatatu akaba akurikiranyweho kutamenyakanisha icyaha cy’ubugome.
Ibi byaha biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 20, 180 al.2, 84 na 243 z’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


