Ndayisenga Valens yatwaye Tour du Rwanda 2016 , Tumwe mu dushya twaranze irushanwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2016 nibwo hasojwe amarushanwa yo gusiganwa ku magare azeguruka igihugu cy’u Rwanda, aya marushanwa yegukanwe n’umunyarwanda Ndayisenga Valens anakora amateka atarigeze akorwa n’undi munyonzi kuva aya marushanwa yatangira mu mwaka wa 2009
Valens Ndayisenga yatwaye Tour du Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 2014 ubwo aya marushanwa yari yagizwe mpuzamahanga bivuze ko uyu munyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo yisubije iki gikombe.
[ad id=”44145″]
Mu ijambo rye Valens nk’umukinnyi wegukanye Tour du Rwanda 2016 yagize ati “Mbere na mbere mbanje gushima Imana kuko yambaye imbere, Ndashima Imana, ikipe yanjye twakoranye neza ariko haba harimo ibintu byinshi, Eyob ni umunya-Eritrea kandi ntabwo bibanezeza kubona tumaze imyaka itatu nk’abanyarwanda, Abanya-Eritrea ntabwo bibashimisha”

  • Tour du Rwanda 2016: Ni ubwa mbere umunyarwanda yegukanye igihembo cy’umukinnyi uzamuka kurusha abandi mu gihe ubusanzwe iki gihembo cyatwarwaga n’abanyamahanga
  • Tour du Rwanda 2016: Umukinnyi w’umunyafurika mwiza ni Ndayisenga Valens
  • Tour du Rwanda 2016: Ikipe nziza ni Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo
  • Tour du Rwanda 2016: Etape isoza izenguruka Tesfom Okubamariam wo muri Eritrea yasize abandi ku kuzenguruka bwa nyuma, Eyob Metkel yabaye uwa kabiri, Valens Ndayisenga aba uwa gatatu.
  • Tour du Rwanda 2016: Ni ubwa mbere umukinnyi w’umunyarwanda atwaye igihembo cy’umukinnyi uzamuka kurusha abandi, ni Mugisha Samuel ufite imyaka 19 gusa.

[ad id=”44145″]

  • Tour du Rwanda 2016 : Umunyarwanda Valens Ndayisenga yakoresheje amasaha 21h15’21’ muri Tour du Rwanda yose aho yirutse mu birometero 805 yasise amasegonda 39 Eyob, Ndayisenga kandi yanahawe igihembo cy’umunyafurika witwaye neza kurusha abandi, umukinnyi mutoya kurusha abandi nabwo ni Ndayisenga Valens ufite imyaka 22.
amateka
Mayon Jaune ntiyaburaga mu bakinnyi b’imbere
  • Tour du Rwanda 2016: Ni ubwa mbere umukinnyi wa mbere n’uwa kabiri babaye badahuje igihugu kuva yatangira, ubu uwa mbere ni Ndayisenga wo mu Rwanda naho uwa Kabiri ni Eyob Metkel wo muri Eritrea.
  • Tour du Rwanda 2016: Habonetse mo igisa no guhangana kw’abakinnyi babiri baturuka mu ikipe imwe, Valens Ndayisenga na Eyob Metkel bahanganiye kwegukana irushanwa bisaba ko abanyarwanda bafasha Valens n’ubwo atakiniraga ikipe yo mu Rwanda.

vale
Ndayisenga yagendanaga n’abakinnyi bimbere kugirango batamukuramo ibihe yizigamiye

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *