Ikipe ya Arsenal yaraye ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cya Europa league, nyuma yo gusezerera Slavia Prague yo muri Repubulika ya Tchèque ku giteranyo cy’ibitego 5-1.
Iyi Arsenal igomba guhurira muri 1/2 cy’irangiza na Villarreal y’umutoza Unai Emery wahoze ayitoza, ikaba unshuro ya mbere igiye guhura ihanganye n’uriya munya-Espagne wahoze ayitoza.
Byasabye akazi gakomeye umutoza Mikel Arteta n’abasore be bagiye gutsindira i Prague ibitego 4-0, nyuma y’uko mu cyumweru gishize bari banganyirije i Emirates igitego 1-1.
Ni Arsenal yarangije akazi mu minota 24 y’umukino aho yari imaze gutsinda ibitego bitatu, mu gihe icya Emile Smith Rowe cyo mu minota ya mbere y’umukino cyanzwe nyuma yo kwiyambaza VAR.
Umunya-Côte d’Ivoire, Nicolas Pepe ni we wafunguye amazamu ku munota wa 18, Umufaransa Alexandre Lacazette atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 21 kuri Penaliti, mbere y’uko Umwongereza Bukayo Saka atsinda igitego cya gatatu nyuma y’iminota itatu.
Arsenal yasoje akazi kayo ku munota wa 77 biciye kuri Lacazette wari Kapiteni wayo.
Uretse kuba Arsenal yasezereye Slavia Prague, yanakuyeho umuhigo w’amezi 18 iyi kipe yari imaze idatsindirwa ku kibuga cyayo.
Arsenal izahura na Villarreal mu mukino ubanza uzabera muri Espagne ku wa 29 Mata, uwo kwishyura ubere i Londres ku wa 06 Gicurasi.
Iyi Villarreal yateye intambwe ya 1/2 cy’irangiza nyuma yo gusezerera Dinamo Zagreb yo muri Croatia ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Indi kipe yageze muri 1/2 cy’irangiza ni Manchester United yasezereye Granada yo muri Espagne ku giteranyo cy’ibitego 4-0, yo ikaba igomba guhura na AS Roma yo mu Butaliyani yasezereye Ajax Amsterdam yo mu Buholandi ku giteranyo cy’ibitego 3-2.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


