Minisitiri w’Umutekano n’ibikorwa by’ingabo zavuye ku rugerero, Ir. Alain Tribert Mutabazi avuga ko ahangayikishijwe n’ubusinzi bukomeje guteza imyitwarire mibi n’ubunyamwuga mu gisirikare. Alain Tribert Mutabazi, kuwa Kane yemeye ko ubusinzi bumaze gufata indi ntera mu gisirikare kandi ko hagomba kugira igikorwa mu maguru mashya. Yemeje ko ibikorwa n’aba basirikare ari ubunyamusozi kandi ngo icyita rusange ni uko bica abasivili babitewe no guterana amagambo nyuma y’aho baba basinze baborewe. Mutabazi ati ” Muri biriya bibi byose, ni ingaruka z’ubusinzi kandi abo byahamye bagejejwe mu butabera nk’uko amategeko abiteganya.” Yasabye abasirikare kurangwa n’imyitwarire myiza. Uyu muyobozi arasaba ibi nyuma y’aho abasirikare basinze bamaze kwica abantu batatu mu gihe kitarenze ukwezi. BWIZA yagiye ibagezaho izi nkuru aho umwe yishe ukora mu kabari kuko amwimye irindi cupa, undi bapfuye memory card. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


