Muhanga: Ubujura bw’abitwaje inkota n’imihoro buteye inkeke

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga n’abo mu yindi mirenge ihana imbibi n’uwa Nyamabuye nka Cyeza bakorera muri uyu wa Nyamabuye barasaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy’ubujura n’ubwambuzi bukoresheje ingufu n’intwaro gakondo.

Radiyo Ijwi ry’Amerika ivuga yabonye amakuru ko mu Murenge wa Nyamabuye icyo kibazo ari icy’abantu batazwi batega abaturage nijoro; bafite imihoro n’inkota bakabambura amafaranga n’amaterefoni. Hari n’abavuga ko babambura ibyo bambaye nk’ikoti cyangwa inkweto.

Abaturage batandukanye bakorera akazi muri uyu murenge babwiye Ijwi ry’Amerika ko iki kibazo kigenda gikaza umurego uko iminsi ihita.

Hari abantu 3 bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, bashinjwa ubujura n’ubwambuzi bukoresheje intwaro gakondo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare avuga ko hari ababikoze abakaba barafashwe.

Gusa, ikibazo gihari ni uko n’ubundi iki kibazo kigikomeje, nk’uko bamwe mu baturage batangarije VOA.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *