Mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde hafi y’Umujyi wa Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru hatahuwe abantu bane bivugwa ko bishwe mu mwaka wa 1994 gusa kuva abo baboneka, havutse agasigane ko kubashyingura by’umwihariko ku muntu uzabashyingura n’aho bazashyingurwa.
Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, yageze muri kariya gace ivuga ko amakuru yakuye mu buyobozi aravuga ko nyir’iyi nzu ari umupolisi ukorera mu burasirazuba bw’u Rwanda witwa Adalbert Hacineza. Ayo makuru avuga ko yaba yarubatse iyi nzu hagati y’umwaka wa 1996-1997. Ubwo Iiyi radiyo yahageraga, yasanze abo bantu bataburuwe barashyizwe mu makarito abiri mato agerekeranye bayorosa umufuka n’ishashi y’ibara ry’ubururu, ashyirwa ku ibaraza ry’inzu. Emmanuel Ndayisenga umwe mu bubakaga urubaraza rw’inzu rwari rushaje, avuga ko baguye kuri abo bantu bari bubakiyeho. Ndayisenga avuga ko bakimara kubabona batahise bashyingurwa. Muri aba batahuwe muri iyo nzu, harimo abavandimwe ba Issa Habumuremyi, Se umubyara, Francois Muhatanyi, Valerie Nyirabahinzi nyina umubyara na mukuru we Habiyaremye Bahati. Ugusigana ku gushyingura abo bantu Uwahaye Ijwi ry’Amerika amakuru yavuze ko abo bantu bakimara gutabururwa habayeho agasigane gakomeye ko kumenya aho bashyingurwa n’uwabashyingura. Ihurizo rikaba kwibaza niba aba bazashyingurwa mu irimbi rusange cyangwa se mu rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi ari nabyo byateye gutinda. Mukanyirigira, ni mushiki wa Habumuremyi Issa, avuga ko baba abaturage n’ubuyobozi bw’ibanze bari bazi ko abavandimwe babo biciwe aho babataburuye ariko bakavuga ko nta mikoro bafite ababataburuye bagombye kubaga bakifasha. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutonde, Papias Shumbusho yavuze ko ababonetse batazize jenoside, kandi ko batari bazi aho abo bantu bari baherereye. Gitifu Shumbusho yahamije ko icyatumye batinda gushyingura abo bantu habanje kubaho agasigane kuri nyir’inzu yataburuwemo abo bantu na banyir’abantu. Yemeje ko bamaze kuvugana na nyir’inzu akaza kubashyingura. Hari ibyibazwa Kuri ubu haribazwa niba uyu mupolisi Hacineza nta yindi mibiri yaba yarubakiyeho kuko abaturanyi bo bavuga ko hakimara gutahurwa imibiri ine ubuyobozi bwasabye guhagarika igikorwa cyo gushakisha indi mibiri. Ijwi ry’Amerika yahamagaye Hacineza kuri telefone igamije kumenya niba yarubatse iyi nzu atazi niba hariciwe abantu ariko telefone ye ntiyacamo. Se umubyara, Daniel Hacineza wamuhaye ubutaka bwo guturaho twabwiwe ko asigaye atuye i Muhanga mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Ariko abandi baturanyi bagasanga kuba ubuyobozi butarihutiye gushyingura iyi mibiri butarubahishije ikiremwa-muntu. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Abantu bane bashyizwe muri ayo makarito mu gihe batarashyingurwa/ VOA

6 Responses
Rulindo: Hataburuwe abantu mu nzu y’umupolisi, kubashyingura byakuruye impaka
nabo nabantu nyabuneka mubashyingure neza!!!!!!!!!

Mwisetsa imikara bande c babashyingura, ninde c ubitayeho? Ariko dusubiye inyuma kuki abantu badafatwa kimwe mu rda nibyo ntibazize genocide ariko c nibura gitifu iyaza akabashyingura akabaha icyubahiro gikwiriye ikiremwamuntu? U Rda weeeeeeee

Nibashyingurwe mucyubahiro nabo in ibiremwa
Rulindo: Hataburuwe abantu mu nzu y’umupolisi, kubashyingura byakuruye impaka
Nibashyingurwe mucyubahiro nabo in ibiremwa