Umunyarwandakazi Béatrice Munyenyezi ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri uyu mugoroba amaze kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, ahita atabwa muri yombi n’abapolisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zari zaramuhaye ubwenegihugu, kugira ngo akurikiranweho ibi byaha ashinjwa gukorera mu cyahoze ari Prefecture ya Butare.
Munyenyezi w’imyaka 51 y’amavuko yoherejwe mu Rwanda nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe n’urukiko rwo muri USA rwamuhamije icyaha cyo kubeshya.
Yavuye mu Rwanda mu 1994, ahungira muri Kenya, avayo ajya muri USA.
Umugabo we, Arsene Shalom Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bakatiwe gufungwa kubera guhamwa n’ibyaha bya jenoside.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


