Aranenga abirirwa bareba televiziyo mu gihe Kigali yonyine irimo amoko y’inyoni 100

Sangiza iyi nkuru

Burya koko “Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.” Uyu mugani uwawucira abaturage bo muri Kigali ntabwo yaba yibeshye. Biratangaje kubona bamwe mu baturage bo muri Kigali bahura n’ingorane ziturutse ku mibereho ya buri munsi kandi umuti wazo uri aho babasha gutera ibuye.

None se byasobanuka bite kugira agahinda gakabije, kubura aho utemberera cyangwa kwirirwa urebera kuri television ibyo ukekako bataba mu Rwanda kandi biri hafi yawe? Ubushakatsi bwerekana ko kureba inyoni ari bimwe mu bifitiye akamaro abantu benshi, reka turebe zimwe mu ngero zitandukanye.

-Kuba ahadukikije hagaragara ibiti by’amoko atandukanye byuzuyemo inyoni, hakaba hari imigezi, ibiyaga, inyanja nini n’intoya n’bindi ntabwo ari ibintu bidafite agaciro, kuko usanga abantu bava imihanda yose bajya gutembera no kwishimira urusobe rw’ibinyabuzima mu bihugu bitandukanye.Kureba inyoni ni bimwe mu bifasha umuntu kwishimira ibidukikije kandi akarushaho kubikunda.

-Burya kureba inyoni bifitiye umubiri umumaro munini; birimo gukora imyitozo ngororamubiri; kuko kureba inyoni ni igikorwa gisaba kuva hamwe ujya ahandi bitewe n’aho amaso yawe ayibonye.

-Kureba inyoni biruhura ubwonko bikabuvura umuhangayiko kandi bikakwigisha byinshi harimo kumenya amazina yazo, aho ziboneka, ibizitunga, imyaka zirama, ibizibangamira n’ibindi byinshi kuko uko amoko yazo atandukanye ni ko ni ko n’imibereho yazo itandukanye cyane.

-Inyoni kandi zituma tugira amarangamutima runaka kandi zikatwigisha byinshi byadufasha mu mibereho yacu ya buri munsi. Kumenya ko nk’ikibiribiri iyo gipfuye ibigize umuryango bitegura ikiriyo, cyangwa kumenya ko inyoni yitwa Matene itajya yarika icyari ahubwo ivanga amagi yayo mu y’izindi nyoni n’ibindi bikurikira iki gikorwa hari byinshi bitera mu mutima w’uyireba n’ubyumva.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko ahubwo gusura inyoni bifasha abantu batandukanye kumenyana kuko baba bafite icyo bahuriye.

Mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi ku isi tuhasanga amoko y’inyoni kugera n’ubwo hari inyoni dusanga mu Rwanda udashobora kugira ahandi wayibona.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu Rwanda dufite amoko arenga 710 y’inyoni. Hari ubushakashatsi buheruka gukorwa na Jean Baptiste Nzabonimpa afatanyije na Jean Damascene Muhire bo mu kigo cya Jacana Birding Tours bwerekana ko muri uyu mujyi wa Kigali honyine habarurwa amoko asaga 100 y’inyoni kandi yose ushobora kuyasura ukayabona nta kiguzi na kimwe utanze.

Izo nyoni ushobora kuzibona uhereye mu rugo iwawe kuko nk’igishwi, inyamanza, ifundi, icyiyoni, umusure, ikirogoryo, umununi,inyombya, ikijondera, intashya, inuma, agaca, icyanira, Sooty chat, Ruaha Chat, n’izindi nyinshi zitandukanye zibasha kuboneka ku buryo bworoshye.

Inyoni wabona i Kigali no mu bindi bice

Usibye kandi inyoni ziboneka aho abantu batuye muri iyi Kigali, ahantu hose hari amazi habasha kuboneka inyoni zikesha ubuzima bwazo amazi. Muri izo nyoni twavuga nk’amoko menshi ya za Nyiramurobyi, amoko menshi y’imbata zo mu mazi, Inkoko zo mu mazi, amoko menshi y’amasandi nayo akunda kuba ahantu hari imigano cyangwa hafi y’amazi, akanyamujombori (Hamerkop), ikibiribiri, Black headed gonolek, Papyrus gonolek, Africana Jacana, Lesser Jacana, Imisambi, African Darter, Yellow billed stork, Swamp flycatcher, Spur winged goose, Open billed stork, Tropical Boubou, Three banded plover, Common fiscal, Spur winged lapwing, Grey backed fiscal, Wattled Lapwing, Long-toed lapwing, Nyirabarazana, amoko menshi ya Kagoma, amoko menshi y’Inkongoro, amoko menshi y’Inyange, amoko menshi y’Ibiyongoyongo n’andi moko menshi atandukanye yohogoje ba mukerarugendo.

Uduce wasangamo inyoni mu Mujyi wa Kigali

Muri Kigali ushobora kubona inyoni zitabana n’abantu unyarukiye ahantu hatandukanye nk’i Masaka hafi y’uruganda rw’Inyange, ku kiraro cy’Akagera gihuza akarera ka Kicukiro na Bugesera, Nyabugogo ahahingwa umuceri wambutse ikiraro kerekeza mu Gatsata, Nyarutarama ku cyuzi cyitiriwe Nyagahene, ku kiraro gihuza Nyabisindu na Nyarutarama, Nyarutarama ahitwa ku mavaze, uturutse Nyabugogo ugana ku kiraro kijya mu majyepfo, Rubirizi hafi ya RAB, Rwandex ahahoze inganda, n’ahandi.

Muri Kigali usibye inyoni dushobora kubona iwacu mu rugo hari izindi utahabona kandi ntuzibone no mu mazi. Ibyo bizagusaba kwerekeza ku musozi wa Kigali i Nyamirambo mu ishyamba rihari kugira ngo wibonere inyoni nziza nka Yellow white eye, African golden breasted bunting, Grassland pipit, n’izindi.

U Rwanda nk’igihugu giteza imbere ubukerarugendo; ruracyasabwa indi ntambwe yisumbuye yatuma imibereho y’inyoni n’ibisiga rufite bidacika nk’uko birimo kugendekera ahandi hantu henshi ku isi. Ubufatanye bwa buri wese mu kubungabunga ibidukikije n’ubufatanye bw’inzego za leta n’iz’abikorera ni byo bizatuma turushaho kubungabunga no kurengera inyoni n’ibisiga by’agaciro kenshi biri mu Rwanda rw’imisozi igihumbi kuko n’ubwo uyu munsi tubifite ariko harimo ibiri kugenda bicika bitewe n’impamvu zitandukanye harimo n’izakwirindwa.

Jean Baptiste Nzabonimpa ni muntu ki?

Nzabonimpa ni umukozi ufite ubunararibonye kandi wahawe amahugurwa atandukanye y’ubukerarugendo haba ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Aranenga abirirwa bareba televiziyo mu gihe Kigali yonyine irimo amoko y’inyoni 100
    IVUMBURAMATSIKO KU NYONI YITIRIWE YESU (JESUS BIRD) AFRICAN JACANA IBONEKA NO MU RWANDA

    Urusobe rw’ibinyabuzima biri ku isi bigenda bigaragaza ubudasa mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ahantu hose ushobora kugeza amaso ubasha kubona ko imiterere yaho itandukanye ; kuko hamwe haba ari imisozi ahandi ibibaya, umuhanda ushobora kuba urambuye ariko wagera imbere ugasanga hari ikoni, ibiti mu ishyamba bimwe biba ari birebire ibindi ari bigufi ndetse bimwe ugasanga bifite amahwa mu gihe ibindi bifite imbuto ziribwa.Abantu benshi babasha kubona inyoni n’ibisiga by’amabara atandukanye biguruka hirya no hino bakifuza kubimenyaho byinshi cyangwa ntibabyiteho ariko burya inyoni n’ibisiga tubona hirya no hino hari ibintu byinshi biba bitandukaniyeho harimo: ibibiranga, ibibitunga, uburyo byororoka, ibibibangamira n’ibindi bitandukanye.

    Bumwe mu bwoko bw’inyoni bushobora kugutangaza cyane ni African Jacana. Iyi nyoni yitiriwe Yesu kubera uburyo ibasha kugenda hejuru y’amazi kandi ntirigite nk’uko Yesu yabigenje. Ni imwe mu nyoni ziboneka ahantu henshi mu Rwanda ahari amazi gusa nko mu bishanga, mu bizenga, ku biyaga n’ahandi.

    Ibiranga African Jacana

    African Jacana ni inyoni iba mu mazi ikaba ifite ijosi ryereruka, umunwa wayo ujya gusa n’ubururu, inyuma ku ijosi harirabura.Amababa yayo ajya gusa n’ikigina naho kunda hajya gusa n’umukara. Iyi nyoni igira amaguru maremare kandi ikagira n’amajanja maremare cyane ayifasha kugenda hejuru y’amazi. Ingabo n’ingore zose zirasa uretseko ingore ikunda kuba nini kuruta ingabo. Muri rusange ingabo ishobora gupima g 137 naho ingore igapima g 260. Uburebure bw’iyi nyoni buri hagati ya cm 23-31.

    Ibitunga African Jacana
    Iyi nyoni itungwa no kurya udusimba duto, iminyorogoto, ibinyamunjonjorerwa, ibitagangurirwa kandi rimwe na rimwe ibisha kurya imbuto.

    Uburyo bwo kororoka

    Uburyo bwo kororoka bw’iyi nyoni butandukanye n’ubw’izindi nyoni kuko ubusanzwe tuziko haba ku bantu no ku bindi biremwa igitsina-gore ni cyo gifata iya mbere mu kwita ku bana cyangwa ku mishwi ariko kuri iyi nyoni ho biratandukanye cyane kuko usanga akazi kenshi gakorwa n’ingabo. Ingabo yarika icyari kuri mabunga (igice cy’urufunzo kiba cyaracitse ku bindi bifunzo kikajya kirirwa gitembera mu mazi bitewe n’aho umuyaga ucyerekeje), gusa ariko ntabwo buri gihe ingore itera mu cyari. Iyo kubaka icyari birangiye ingore itangira gutera amagi.

    Aho gutera amagi iyo hamaze kuboneka ingore itera amagi 4 ariko iyo bigeze ku igi rya 3 ingabo itangira kurarira. Amagi ararirwa hagati y’iminsi 20-26 akabona guturagwa. Iyo mu kirere hari ubushyuhe usanga ingabo itwikira amagi aho kuyararira. Icyo gihe kandi iba ishobora kwimura amagi ikayajyana mu kindi cyari binyuze mu kuyatwara mu mababa.
    Africana Jacana iyo imaze guturaga imishwi ikomeza kubana na se hagati y’iminsi 40- 70. Muri icyo gihe ntabwo ingabo iba igaburira iyo mishwi ahubwo irayiherekeza yo ubwayo ikishakira ibiyitunga. Muri iki gihe kandi iyo ingabo igize icyo ibona, yumva cyangwa yikanga iburira iyo mishwi bityo ikabasha kwihisha niba bishoboka kandi byaba bidashoboka igacubira mu mazi kugeza ubwo ibintu byongera kugenda neza.Muri iki gihe nabwo kandi ingabo ishobora gutwara udushwi mu mababa yayo nk’uko itwara amagi iyo bibaye ngombwa.

    Ibibangamira African Jacana

    Ingabo ya African Jacana nubwo ikora uko ishoboye kose kugira ngo ahantu hari amagi yayo cyangwa imishwi habe harinzwe bikomeye ariko inzoka ziba mu mazi, ibisigaa n’izindi nyoni bizobereye mu guhiga bibasha kurya amagi yayo.

    Umwanditsi ni muntu ki?

    NZABONIMPA Jean Baptiste ni umukozi ufite ubunararibonye kandi wahawe amahugurwa atandukanye y’ubukerarugendo haba ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Amashuri yisumbuye yayarangirije muri G. S. St Joseph-Kabgayi (2009) mu ishami ry’Indimi n’ubuvanganzo, nyuma akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’uburezi (2011-2014) mu ishami ry’indimi n’uburezi. Kuva 2016 ni bwo yinjiye mu rwego rw’ubukerarugendo nyuma yo guhabwa amahugurwa atandukanye y’ubukerarugendo.

  2. Aranenga abirirwa bareba televiziyo mu gihe Kigali yonyine irimo amoko y’inyoni 100

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *