Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mpera z’icyumweru gishize rwasomye urubanza rwaregwagamo umukozi w’irembo witwa Kaganzi Nicholas Ibyaha birimo iyezandonke , kunyereza umutungo, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa, n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo. Urukiko rwamuhamije ibyo byaha maze rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Ku matariki atandukanye uhereye mu kwezi kwa 02/2018 kugeza mu kwezi kwa mbere 2019, Kaganzi Nicholas umukozi w’lrembo wari ushinzwe gufasha ugize ikibazo cya Service y’lrembo, by’umwihariko akaba yari ashinzwe gufasha RDB muri service z’ubukerarugendo, byaje kugaragara ko yakoresheje uburenganzira bwihariye yari afite kuri iyo System y’lrembo agatanga amatike yo gusura ingangi (Gorillas permits) akakira amadorali mu ntoki ntayageze kuri Banque (Compte ya RDB). Ibi byamenyekanye ku itariki ya 29/01/2019 ko yihaye uburenganzira muri System ku buryo igenzura ryakozwe ryerekana ko akoresheje iyo compte ye ya e-mail yakiriye amadorali angana na $91,626.
Iperereza ryaje kwerekana kandi ko Kaganzi Nicholas yagiye akoresha compte z’abandi bakozi batatu ba RDB bashinzwe kugurisha Permits no gusura Pariki akinjira muri compte zabo akakira amafaranga. Ayo yanyereje yose hamwe akaba ari 407,626 USD. Nyuma yo kunyereza aya madorali, Kaganzi Nicholas, kugira ngo abashe kweza amafaranga yanyereje, yayaguzemo amazu ane abarizwa mu bibanza birangwa na UPI 01/02/08/02/192, ikibanza kibarizwa mu Mudugudu w’Urwego,mu Kagali ka Kimihurura, mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo,mu Mujyi wa Kigali nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru.
Hari kandi ikibanza kirangwa na UPI 01/02/08/02/19 kiri mu Mudugudu w’Urwego, mu Kagali ka Kimihurura ,mu Murenge wa Kimihurura,mu Karere ka Gasabo, n’ikibanza kirangwa na UPI 1/02/08/517, kiri mu Mudugudu w’Amahoro,mu Kagali ka Kimihurura, mu Murenge wa Kimihurura,mu Karere ka Gasabo,ikibanza kirangwa na UPI 01/02/08/02/190 kiri mu kagali ka Kimihurura,mu Murenge wa Kimihurura,mu Karere ka Gasabo. Byose bikaba byarashyizweho itambama. Yaguzemo kandi imodoka yo mu bwoko bwa Voiture Toyota Corolla ifite plaque RAB 905Q, ikaba nayo yarafatiriwe.
Ubushinjacyaha bukaba bwari bwamureze ibi byaha maze bumusabira guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro 3 y’amafaranga banyereje (amadorali 1,256,421USD) ku cyaha cyo kunyereza umutungo n’igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 ku cyaha cy’iyezandonke.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


