RDC: Guverineri Mputu Paul yitandukanyije n’ishyaka rya Kabila ajya muri UDPS

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara ya Maï-Ndombe, Mputu Paul Boleilanga, yitandukanyije n’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila, ajya mu ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi ari naryo riri ku butegetsi.

Avuga ko impamvu yamuteye kujya mu ishyaka ry’umukuru w’igihugu ari ugushaka kumushyigikira mu cyerekezo afitiye igihugu.

Ati “Njye ku giti cyanjye nakoze urugendo rurerure kugira ngo ninjire mu ishyaka rya UDPS, federasiyo ya Mai-Ndombe 1, ni mu rwego rwo gushyigikira Umukuru w’igihugu mu cyerekezo cye cyo guteza imbere ibintu mu gihugu. Ni umwanya kuri njye wo kwerekana ko nshimira bagenzi banjye bo muri UDPS nyuma yo kugenda kwanjye gutunguranye kandi kutari kwiza, banshigikiye neza kugeza igihe ngarutse. Niyo mpamvu yatumye mfata icyemezo cyo kwinjira muri iri shyaka Jean-Marc Kabund akunda.”

Ibi Guverineri Paul Mputu yabitangaje ku itariki 17 Mata mu muhango wo kumwakira ku mugaragaro mu ishyaka ahitwa Inongo nk’uko tubikesha 7sur7.cd.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko kwinjira kwe mu ishyaka riri ku butegetsi kwakurikiwe n’ukundi kw’abantu benshi bagize ibiro bye. Uyu muyobozi kandi yijeje ubukangurambaga ku rwego rwo hasi kugirango abantu benshi bazemere kuyoboka ishyaka ry’umukuru w’igihugu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *