Amabahasha atatu afunze neza arimo “inyandiko z’ibyakozwe n’ubuyobozi bw’u Bufaransa ku butegetsi bwa Sankara, mu gihe na nyuma y’iyicwa rye” nk’uko Ambasaderi w’u Bufaransa muri Burkina Faso, Luc Hallade abitangaza, ngo akubiyemo “icyiciro cya gatatu kandi cya nyuma cy’inyandiko zahishuwe ku bijyanye na Thomas Sankara.
Inyandiko zari zibitswe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’u Bufaransa, zijyanye n’iyicwa, mu ihirika ry’ubutegetsi ryo mu Ukwakira 1987, ry’uwafatwaga nk’umubyeyi w’impinduramatwara ya Burkina Faso. Bruno Jaffré, wo mu rubuga mpuzamahanga ruharanira “Ubutabera kuri Sankara, n’ubutabera kuri Afurika”, yagize uruhare mu gutuma izi nyandiko zari zihishe zihishurwa, ariko avuga ko yari yiteze ibirenze nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
“Twari twasabye kohereza inyandiko zo kuva mu gihe cya guverinoma ya François Mitterrand cyangwa Jacques Chirac. Kubera iki? kuko Chirac yari yahamagaye Jacques Foccart iruhande rwe. Twizeraga ko inyandiko zerekana raporo z’abantu bakoraga muri iyi guverinoma zishobora kugaragaza imyifatire y’u Bufaransa muri kiriya gihe. Ariko, izi nyandiko biragaragara ko zitari mu bice byoherejwe.
Ibyoherejwe bizaba bigizwe n’ibyari mu bubiko bwa polisi na serivisi z’ubufatanye bwa polisi. Turacyizera ko niba aribyo, habamo inyandiko zerekana niba hari ubufatanyacyaha bw’u Bufaransa igihe ubwicanyi bwakorwaga”.
Muri 2017, ubwo yari i Ouagadougou, nibwo Perezida Emmanuel Macron yatangaje ihishurwa ry’inyandiko zose z’Abafaransa zirebana n’iyicwa rya Thomas Sankara. Mu Kwakira n’Ukuboza muri 2018, u Bufaransa bwashyikirije ubutabera bwa Burkina Faso ibyiciro bibiri bya mbere. Muri byo harimo inyandiko z’ubuyobozi n’imyanya ya diplomasi cyane cyane muri Ouagadougou, Abidjan, Lomé, Dakar na Algeria.
Harimo kandi inyandiko zisesengura, amakuru cyangwa inyandiko zaho, Bruno Jaffré atangaza ko, zitagaragaza byinshi ku bijyanye n’iyicwa rya Thomas Sankara.
Dosiye y’ubucamanza ku iyicwa rya Thomas Sankara yoherejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Ouagadougou nyuma yo kwemeza ibirego biregwa abaregwa b’ingenzi, barimo uwahoze ari perezida Blaise Compaoré, wagejejwe ku butegetsi na coup d’Etat yo mu 1987. Akurikiranyweho “ubufatanyacyaha mu bwicanyi” na “kubangamira umutekano w’igihugu.”
Igihugu cy’u Bufaransa, ku buyobozi bwa Emmanuel Macron kikaba gikomeje gushakisha uko cyazahura umubano na bimwe mu bihugu byo muri Afurika bigishinja ubuhemu, cyemera kugaragaza ukuri, ndetse kikaba giherutse no guhishura inyandiko zari zihishe ku bikorwa byacyo mu Rwanda kuva muri za 90 kugeza igihe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yabaga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


