ranking-singapore.png

U Rwanda ku mwanya wa 156 mu bihugu 180 mu gutanga ubwisanzure bw’itangazamakuru

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Rwanda cyaje ku mwanya w’156 mu bijyanye no gutanga ubwisanzure bw’itangazamakuru muri uyu mwaka wa 2021 (2021 World Press Freedom index) mu bihugu 180 nk’uko icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na RSF kibigaragaza.

Icyegeranyo cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi 2021 cyakozwe n’Umuryango w’Abanyamakuru Batagira Umupaka (RSF) cyerekana ko itangazamakuru, urukingo nyamukuru rwo kurwanya amakuru y’ibinyoma, ryahagaritswe burundu cyangwa igice muri 73% by’ibihugu 180 byashyizwe ku rutonde n’umuryango.

ranking-singapore.png

Icyegeranyo cy’uyu mwaka, gisuzuma uko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwifashe mu bihugu n’intara 180 buri mwaka, cyerekana ko itangazamakuru ryahagaritswe burundu cyangwa rikabangamirwa cyane mu bihugu 73 kandi rikabuzwa mu bindi 59, byose hamwe bingana na 73% by’ibihugu byasuzumwe. Ibi bihugu byashyizwe mu byiciro kuba “bibi cyane,” “bibi” cyangwa “bitera ibibazo” kugira ngo ubwisanzure bw’itangazamakuru bubeho, kandi bigaragazwa n’ibara ry’umukara, umutuku cyangwa orange ku ikarita y’ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi.

Ibipimo ngenderwaho byerekana gusubira inyuma gukabije ko kubona amakuru ku bantu n’ubwiyongere bw’inzitizi zibangamira amakuru kubona amakuru. Icyorezo cya coronavirus cyakoreshejwe nk’impamvu zo kubuza abanyamakuru kubona amakuru ndetse no gutanga amakuru bari aho ari (kuri field). RSF ikaba ikomeza yibaza niba ibintu byibuze bizasubira mu buryo icyorezo nikirangira. Amakuru yakusanyijwe kandi yerekana ko abanyamakuru bibagora cyane gukora iperereza no gutanga inkuru zikora ku mitima, cyane cyane muri Aziya, Uburasirazuba bwo Hagati n’u Burayi.

Ibipimo bya Edelman Trust 2021 bigaragaza urwego rwo kutizerana itangazamakuru kw’abaturage , aho 59% byababajijwe mu bihugu 28 bavuga ko abanyamakuru bagerageza kubeshya nkana batanga amakuru bazi ko ari ibinyoma. Mu gihe mu by’ukuri, ubwinshi bw’ibinyamakuru no gutanga amakuru yizewe bifasha kurwanya amakuru y’ibinyoma kandi ayobya.

Ibihugu bitanu biza imbere mu gutanga ubwisanzure bw’itangazamakuru muri uyu mwaka harimo Norvege ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Finland, Sweden, Denmark na Costa Rica, mu gihe ibihugu by’ibihangange nka USA, u Bufaransa, u Bwongereza bitagaragara muri 20 bya mbere, naho u Rwanda rukaba rugaragara ku mwanya wa 156 rukikijwe n’ibihugu nka Kazhakistan ya 155 na Uzbekistan ya 157.

Igihugu cyo mu karere wavuga ko kiza imbere y’ibindi ni Kenya iri ku mwanya wa 102, ikurikiwe na Tanzania ku 124 na Uganda ku 125, Sudani y’Epfo 139, u Burundi 147 na repubulika iharanira Demokarasi ya Congo 149.

Reba urutonde rwose hano hasi

https://rsf.org/en/ranking_table

Ibihugu bitanu bya nyuma ni Djibuti ku mwanya wa 176, u Bushinwa 177, Turkmenistan 178, Koreya ya Ruguru 179, Igihugu cya Eritrea nicyo gifunga urutonde ku mwanya wa 180.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda ku mwanya wa 156 mu bihugu 180 mu gutanga ubwisanzure bw’itangazamakuru
    Ngize urumeza! Nibutse umwanya twagize mu bihugu bifite abaturage bishimye, mbona uwo tugize mu uburenganzira bw’ibinyamakuru, mbura aho nkwirwa! Ndabona hazagomba abagabo nka Prof Shyaka Anastase ngo batureme agatima nibura badukorere icyegeranyo cy’imiyoborere myiza banahe amanota ari hejuru inzego zacu zose maze dusubize agatima mu nda.

  2. U Rwanda ku mwanya wa 156 mu bihugu 180 mu gutanga ubwisanzure bw’itangazamakuru
    Ngize urumeza! Nibutse umwanya twagize mu bihugu bifite abaturage bishimye, mbona uwo tugize mu uburenganzira bw’ibinyamakuru, mbura aho nkwirwa! Ndabona hazagomba abagabo nka Prof Shyaka Anastase ngo batureme agatima nibura badukorere icyegeranyo cy’imiyoborere myiza banahe amanota ari hejuru inzego zacu zose maze dusubize agatima mu nda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *