Igihugu cya Danemark kigiye kuba icya mbere ku mugabane w’u burayi gifatiye icyemezo gikakaye impunzi zagihungiyemo, aho nyuma y’imyaka 10 intambara yadutse muri Syria, iki gihugu cyasabye impunzi zavuye muri iki gihugu gusubira iwabo zabyanga zigacyurwa ku ngufu.
Impunzi zikabakaba 500 z’Abanyasiriya ziri mu gihirahiro n’icyoba mu gihe igihugu cya Denmark kirimo kwitegura guhagarika impushya z’agateganyo zo gutura ku mpunzi zahunze zituruka mu murwa mukuru wa Damascus na Rif Damascus, ahantu kuri ubu abayobozi ba Denmark bemeje ko hatekanye.
Nicyo gihugu rukumbi cyo mu Burayi gifashe umwanzuro nk’uyu nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ikomeza ivuga.
“Ndibuka ibintu byinshi bibi byo muri Syria. Abantu bapfiriye imbere yanjye”, uyu ni Sageda Salem w’imyaka 19, umwe mu mpunzi zavuye muri Syria utuye mu majyepfo y’umujyi wa Odense.
Uyu musore wageze muri Denmark mu 2016 ari kumwe na nyina na bashiki be bane, yakomeje agira ati: “Numvise mpangayitse, mfite ubwoba kandi mbabaye ubwo nasomaga ibaruwa y’abayobozi ivuga ko uruhushya rwanjye ruzasubirwamo. Ubu sinzi niba nkwiye gukomeza amasomo yanjye cyangwa nkayireka. ”
Impunzi nyinshi byitezwe ko zizanga gusubira mu gihugu cya Syria cyazahajwe n’intambara yatangiye mu 2011, ariko icyo cyemezo bikavugwa ko gishobora gutuma nyinshi zihatirwa gutaha, mu gihe abandi bazaba bagerageza guhungira mu bindi bihugu byo mu Burayi.
Icyemezo kitakiriwe neza
Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka muri Denmark, Mattias Tesfaye, yanze icyifuzo cya Al Jazeera cyo kubazwa kuri iki kibazo, ariko yohereza itangazo ryanditse risobanura icyemezo cyafashwe.
Iri tangazo rigira riti: “Icyemezo cyo gusuzuma izo mpushya zo gutura cyari gishingiye ku mwanzuro ku kibazo rusange cy’umutekano muri Damascus, wavuye mu kanama gashinzwe ibibazo by’impunzi muri Denmark.”
Ariko icyemezo cya Denmark kitavugwaho rumwe cyahuye no kwamaganwa imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.
Muri Werurwe, Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Antony Blinken, imbere y’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni yagize ati: “Ntabwo ari inyungu z’abaturage ba Syria guhatira impunzi z’Abanyasiriya gusubira muri Syria, harimo no mu turere twigaruriwe n’ubutegetsi, aho benshi batinya ko bazafungwa binyuranyije n’amategeko, gukorerwa iyicarubozo, ndetse bakicwa n’inzego z’umutekano za Perezida wa Syria, Bashar al-Assad zihorera kubera guhunga,”
UNHCR, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi n’imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu nayo yamaganye intambwe iyo ari yo yose yo guhatira impunzi za Syria gutaha.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


