Inyubako ziza imbere mu bihumanya ikirere mu Rwanda zigiye kwigwaho

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuri uyu wa 22-23 Ugushyingo 2016 I kigali harateranira inama ihuza abahanga mu gukora ibishushanyo mbonera by’inyubako, byitezwe ko muri iyi nama hazigwa ku kibazo cy’inyubako zubakwa mu buryo buhumanya ikirere mu Rwanda.
Ikigo nyarwanda cy’abakora ibishushanyo by’inyubako (RIA) kizatangiza ku mugaragaro ihuriro ry’abubatsi b’inyubako zujuje ubuziranenge (RWAGBO) rizaba rishinzwe kugenzura ko imyubakire igendera ku bipimo mpuzamahanga byo kurengera ibidukikije
[ad id=”44145″]
Umuyobozi wa RWAGBO, Kayumba Eudes yatangarije kigalitoday ko kugeza ubu ibipimo byerekena ko ibirenga 50% by’ibihumanya ikirere cy’u Rwanda biterwa n’imyubakire .
Yagize ati “Ubushakashatsi bwerekana ko ibirenga 50% by’ibihumanya ikirere mu mijyi yo mu Rwanda cyane cyane Kigali bituruka ku nyubako.Ni yo mpamvu tugomba kugira icyo dukora hakiri kare kandi tuzi ko kubihagarika bishoboka”
Kayumba avuga ko ibikoresho bimwe na bimwe nk’ibizana ubuhehere mu nzu, ibikonjesha ibiribwa n’ibinyobwa, bimwe mu bikoresho byo kubaka nk’ibirahure abubaka basigaye bakunda kuzengurutsa inzu n’ibindi, bifite uruhare runini mu kwangiza ibidukikije.
Byitezwe ko iki kigo cyizanashyiraho gahunda yo gupima zimwe mu nyubako zisanzwe mu Rwanda kugirango izizagaragara ko zitari ku bipimo ba nyirazo bazasabwe kuvugurura, ubusitani burimo ibyatsi n’ibiti nabyo ngo bigomba biri mu bizitabwaho mu nyubako nshya zizazamurwa kugirango bigabanye ubushyuhe.
[ad id=”44145″]
Biteganyijwe ko abayobozi bafite aho bahurira n’ibidukikije nka REMA ndetse n’ikigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda bazitabira iyi nama izaba irimo n’abanyamahanga bo mu bihugu byamaze guteraimbere mu nyubako zigezweho ku bipimo byose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *