Biravugwa ko Perezida Idriss Derby yaba yarivuganwe n’umuhungu we

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amasaha make arahiriye kuyobora igihugu, nyuma y’urupfu rwa se, nyakwigendera Perezida Idriss Deby wa Tchad, umuhungu we w’imyaka 37, Mahamat Deby biravugwa ko atigeze atakaza umwanya wo kwemeza ububasha bwe no kwerekana ko ari we ufite ubuyobozi.

Uyu muhungu we, bamwe bavuga ko ari Deby muto, ufite ipeti rya General w’inyenyeri enye mu gisirikare cy’igihugu, hari amwe mu makuru avuga ko yaba yishe abajenerali bamwe mu gisirikare ndetse agata muri yombi abandi bantu bacye barimo uwari Aide De Camp wa se.

Abu Sidiq, umufasha wihariye wa Perezida wa Sena, Ahmed Lawan mu butumwa yanyujije kuri twitter yagize ati: “Umukuru w’igihugu w’agateganyo muri Tchad yatangiye kwerekana ko afite ubuyobozi. Bamwe mu bajenerali mu gisirikare biravugwa ko bishwe, mu gihe bamwe barimo ADC wa se batawe muri yombi,”

Nk’uko tubikesha urubuga rwa The Street Journal, uyu yakomeje abaza ati “ Ese urupfu rwa Derby koko rwatewe n’ibyatangajwe, cyangwa hari ikindi kintu?”

Idriss Déby yahitanywe n’ibikomere yakuye ku rugamba ubwo igisirikare cya leta cyari gihanganye n’inyeshyamba mu majyaruguru y’igihugu muri weekend ishize.

Urupfu rwe rwatangajwe nyuma y’umunsi umwe imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora yemeje ko yatsinze amatora yari kumuhesha kuyobora manda ya gatandatu.

Hari amakuru atangaje arimo arakwirakwizwa avuga ko nyakwigendera ubwe wari wigiriye ku rugamba guhangana n’inyeshyamba zadutse mu majyaruguru y’igihugu ari kumwe n’ingabo ze, ashobora kuba yarishwe nkana na bamwe mu ngabo ze aho kwicwa n’inyeshyamba.

Ntabwo ari bake batekereza ko urupfu rwa perezida Derby rushobora kuba ari coup d’etat, bivugwa ko yateguwe n’umuhungu we, kuko hari hasanzwe intambara y’ubutita yo kurwanira ubutegetsi hagati ya Derby n’umuhungu we.

Ibi bishobora kugereranywa n’ibihuha bivuga uburyo Joseph Kabila muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yageze ku butegetsi. Kabila muto yagiye ku butegetsi nyuma y’iminsi 10 se, Laurent Desire Kabila yishwe mu 2001, aho benshi bagiye bamutunga urutoki bamushinja kugira uruhare mu rupfu rwa se.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Deby, hashyizweho akanama ka gisirikare kayobowe na Mahamat Deby uzayobora mu mezi 18 ari imbere.

Ariko impuguke zinenga iki cyemezo zivuga ko kinyuranyije n’amategeko, kandi ko perezida w’inteko ishinga amategeko ari we wakagombye gusimbura nyakwigendera kuko amategeko ateganya ko ari we ugomba gusimbura perezida mu gihe apfuye akiri ku buyobozi.

Nyakwigendera Deby wari ufite imyaka 68 yari amaze imyaka irenga mirongo itatu ku butegetsi kandi yari umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini muri Afurika. Umusirikare mukuru wafashe imyitozo itandukanye, yageze ku butegetsi mu 1990 binyuze mu kwigumura kw’igisirikare. Yari umufatanyabikorwa w’u Bufaransa n’ibindi bihugu by’iburengerazuba mu rugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu karere ka Sahel muri Afurika.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Biravugwa ko Perezida Idriss Derby yaba yarivuganwe n’umuhungu we
    Dukunda amakuru yanyu,ariko website yanyu ifuguka bigoranye,muzayitunganye ijye ifuguka idatinze nk’izidi.Murakoze.

  2. Biravugwa ko Perezida Idriss Derby yaba yarivuganwe n’umuhungu we
    Dukunda amakuru yanyu,ariko website yanyu ifuguka bigoranye,muzayitunganye ijye ifuguka idatinze nk’izidi.Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *