Kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Mata nibwo Ubushinjacyaha bwarangije kugaragariza urukiko ibyaha bitatu byari bisigaye mu byaha byose uko ari icyenda birebana n’iterabwoba burega Paul Rusesabagina ureganwa n’abandi 20 bari abarwanyi ba MRCD-FLN.
Ni mu rubanza rwasubukuwe mu Rugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi..
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku cyaha cyo gutwikira undi nk’igikorwa cy’iterabwoba abarwanyi ba MRCD-FLN bangije imitungo bwite y’abantu, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu birimo inzu, imodoka na moto mu bitero bagabye muri Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.
Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubushinjacyaha bwagaragaje ko MRCD-FLN yakoze ubwinjiracyaha mu bikorwa byo kwica abaturage b’abasivili icyenda muri utu turere twavuzwe, kuko abarwanyi b’uyu mutwe barasaga abantu bakabatera na grenades nta kurobanura cyangwa gushishoza bibayeho.
Havuzwe kandi ko abarwanyi ba FLN banategaga imodoka bagambiriye kurasa no kwica abazirimo kuko barambikaga ibiti mu muhanda imodoka zabirenga bakazirasa.
Ku cyaha cya nyuma cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubushinjacyaha bugaruka ku bitero bya Nyabimata na Kitabi aho abarwanyi ba MRCD-FLN bakubise abaturage bakanabakomeretsa ndetse bibaviramo ubumuga, hashingiwe kuri raporo zakozwe n’abahanga mu mategeko n’abaganga ndetse no ku buhamya bw’abaturage harimo n’abakubiswe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


