Nyuma yo guhamagazwa n’ubutabera bwa gisirikare inshuro ebyiri atitaba, kuri ubu hamenyekanye ko Gen. John Numbi, washyiriweho impapuro zo kumushakisha akurikiranweho kwifatanya n’abagizi ba nabi no kugira uruhare mu rupfu rw’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Floribert Chebeya n’uwari umushoferi we, Fidèle Bazana.
Ibi ni ibikubiye mu nyandiko yashyizweho umukono kuva ku ya 14 Mata n’Umugenzuzi mukuru mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, Lt. Gen. Lucien René Likulia Bakumi, ari nawe wasohoye impapuro zo guta muri yombi Gen. John Numbi Banza Ntambo.
“John Numbi akurikiranyweho kwifatanya n’abagizi ba nabi n’iyicwa rya Floribert Chebeya na Fidèle Bazana. Ibikorwa biteganijwe kandi bihanwa n’ingingo ya 45, 156, 157 na 158 z’igitabo gisanzwe cy’amategeko ahana igitabo cya II nk’uko cyahinduwe na OL n ° 68/193 cyo ku ya 3 Gicurasi 1968”, ibi ni ibikubiye mu nyandiko y’umugenzuzi mukuru w’urukiko rukuru rwa gisirikare.
Ku rundi ruhande nk’uko iyi nkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga, Lieutenant-Général Likulia Bakumi yanategetse itabwa muri yombi umuntu wese waba waracumbikiye cyangwa yarahaye aho kuba Gen. Numbi.
Gen. John Numbi, wahoze ari umugenzuzi mukuru w’igipolisi, yaburiwe irengero kuva muri werurwe 2021, nyuma yo gutungwa urutoki ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwo mu 2010 bwa Floribert Chebeya n’uwari umushoferi we, hakaba mu minsi ishize umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, Georges Kapiamba akaba yaremeje ko yaba yarahungiye muri Zimbabwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


