Abakuru b’ibihugu batanu gusa bo muri Afurika nibo kuri uyu wa Kane no kuwa Gatanu bagira uruhare mu nama ikorerwa kuri internet yateguwe na Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) kiga ku mihindagurikire y’ikirere n’ibidukikije.
Abo baperezida ni Félix Tshisekedi wa RDC unayoboye Afurika yunze Ubumwe muri iki gihe, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Muhammadu Buhari wa Nigeria nk’uko tubikesha VOA Afrique.
Iyi nama yateguwe na Perezida Joe Biden ubwe, ihuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umubumbe w’Isi (International Mother Earth Day) wizihizwa buri tariki 22 Mata.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Restore our Earth”, ugenekereje mu Kinyarwanda ni “Dusubize Isi yacu uko yahoze”.
Gufata neza ikirere ni imwe mu ntego z’iterambere rirambye, gahunda y’ibanze ku mugabane wa Afurika. Mu myaka yashize, umugabane wa Afurika wahuye n’ibibazo byinshi biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


