Nyuma y’amezi hafi atatu mu buhungiro i Nairobi, Stella Nyanzi, umwarimukazi muri kaminuza w’Umugandekazi ukunze kunyeganyeza Perezida Museveni n’umuryango we, yasubiye muri Uganda.
Uyu wahoze ari yigisha muri Kaminuza ya Makerere, akaba aherutse no gutsindwa mu matora y’abadepite yo muri Mutarama aho yifuzaga guhagararira Kampala mu nteko niwe wemeje ko yasubiye muri Uganda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Yasobanuye igihe yari amaze mu buhungiro muri Kenya nk’akaruhuko yari arimo.
Abinyujije kuri facebook yagize ati: “Nibyiza gusubira iwacu muri Uganda. Urakoze, Kenya, kuba mwiza ku muryango wanjye! Umuntu wese akwiye ibiruhuko kure y’imbaga yarakaye ”, yanditse kuri Facebook.
Umwunganizi we mu mategeko avuga ko Nyanzi yahungiye i Nairobi ku ya 30 Mutarama agahitamo gusaba ubuhungiro bwa politiki muri Kenya.
Mu kiganiro yahaye Nairobi News icyo gihe yagize ati “Ishimutwa n’ifungwa ry’abanyapolitiki byari hafi yanjye; bana banjye bibasiwe no gukurikirwa n’abapolisi. Gusa navuye muri gereza muri Gashyantare umwaka ushize kandi sinshaka gusubirayo,”
Yanavuze ko yambutse umupaka wa Kenya na Uganda yiyoberanyije kugirango abashinzwe umutekano batamuvumbura kandi yari acumbitse mu nzu itekanye (Safe House)muri Nairobi n’abana be.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


