Kuri uyu wa Kane, abayobozi b’ibihugu bitandukanye bageze muri Tchad aho bagomba kwitabira umuhango wo gushyingura Perezida Idriss Deby kuri uyu wa Gatanu, itariki 23 Mata, mu gihe u Bufaransa bushyigikiye abayobozi bashya b’abasirikare mu guhangana n’iterabwoba ry’inyeshyamba ziri kwitegura gusubukura igitero ku murwa mukuru N’Djamena.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Perezida wa Guinea, Alpha Conde n’abandi bakuru b’ibihugu byinshi bya Afurika bageze i N’Djamena nubwo inyeshyamba zakomeje gutanga umuburo ko abayobozi b’amahanga batagomba kwitabira umuhango wo gushyingura nyakwigendera Deby kuri uyu wa Gatanu.
Inama ya gisirikare iyobowe na Gen. Mahamat Idriss Deby yafashe ubutegetsi nyuma y’uko se wari umaze imyaka 30 ategeka kandi akaba yari inshuti magara y’ibihugu by’iburengerazuba mu kurwanya abarwanyi ba kisilamu, yiciwe ku rugamba n’inyeshyamba muri weekend ishize.
Gen. Mahmat Deby w’imyaka 37, yavuze ko ingabo zizakora amatora ya demokarasi mu mezi 18, ariko abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bafashe gufata ubutegetsi kwe nka coup d’Etat ndetse n’umwe mu bajenerali avuga ko hari abasirikare bakuru bamwe batemera iyi nzibacyuho.
Inyeshyamba zifite ibirindiro muri Libya, zidafite aho zihuriye n’abayisilamu, kuwa gatatu zavuze ko zizarangiza agahenge zari zatanze mu gicuku kandi ko ziri nko mu birometero nka 200 na 300 uvuye mu murwa mukuru.
Ntabwo bashoboye kuboneka ngo batange ibisobanuro kuri uyu wa kane ushize, gusa amakuru aturuka mu gisirikare cya Tchad yageraga kuri Reuters yavugaga ko kugeza saa sita z’amanywa y’ihangu nta gikorwa cy’inyeshyamba zigeze zumva.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


