USA: Gen. Cooley wo mu gisirikare cyo mu kirere arashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite ipeti rya Maj. General akurikiranweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina cyakozwe mu 2018.

Ikirego cy’ihohotera rishingiye ku gitsina kirashinjwa Maj. Gen. William Cooley, wahoze akuriye Laboratwari y’ubushakashatsi y’Igisirikare kirwanira mu kirere cyoherejwe mu rukiko rwa gisirikare kuwa gatatu ushize nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara.

“Nyuma yo gusuzuma mu buryo bunonosoye ibimenyetso byose byatanzwe n’iperereza n’iburanisha ry’ibanze riteganywa n’ingingo ya 32 32, namenyesheje Maj. Gen. Cooley icyemezo cyanjye cyo kwimurira urubanza rwe mu rukiko rukuru rwa gisirikare”, uyu ni Gen. Arnold Bunch ukuriye Air Force Materiel Command nk’uko tubikesha Yahoo News.

Yakomeje agira ati “Nakwizeza ko iki atari icyemezo cyafashwe byoroshye, ariko nizera ko cyari gikwiye.”

Iki cyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina gishinjwa uyu musirikare mukuru, ni icyaha cyakozwe atari mu kazi mu 2018, aho bivugwa ko Gen. Cooley yakorakoye, agasoma umugore w’umusivili wo muri New Mexico batabyumvikanyeho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *