Incamake y’ubuzima n’ibigwi bya Gen. Mahamat Idriss Déby, Perezida mushya wa Tchad

Sangiza iyi nkuru

General Mahamat ibn Idriss Déby Itno yavutse ku itariki 01 Mutarama 1984. Azwi na none nka Mahamat Kaka, akaba ari we uyoboye Akanama k’Inzibacyuho ka Gisirikare kayoboye igihugu cya Tchad nyuma y’urupfu rwa se, Idriss Deby Etno wapfuye kuwa Kabiri ushize, itariki 20 Mata 2021 nyuma y’ibikomere yakuye ku rugamba muri weekend ishize. Yabanje kuba umuyobozi w’ingabo za Tchad zoherejwe gutabara muri Mali mu butumwa buzwi nka “FATIM”.

Gen. Mahamat mu gisirikare

Mahamat Déby Itno yiyandikishije bwa mbere mu matsinda ahuriweho n’amashuri ya gisirikare muri Tchad. Nyuma yaje guhabwa amahugurwa mu Bufaransa, mu ishuri rya gisirikare rya Aix-en-Provence. Agarutse, yiyandikishije mu cyiciro cya kabiri mui ishuri ryabofisiye nyuma yoherezwa mu ishami rya serivisi y’umutekano w’ibigo bya Leta (SERS), nk’umuyobozi wungirije wa groupement ya infenterie.

Ubunararibonye bwe bwa mbere ku rugamba yabubonye muri Mata 2006 ubwo inyeshyamba zagabaga igitero ku murwa mukuru wa Tchad nyuma akaza kugira uruhare mu mirwano yabereye mu burasirazuba bwa Tchad ari kumwe na Gen. Abu Bakr al Said, icyo gihe wari umuyobozi wa jandarumori, Mahamat yahawe ipeti rya majoro nyuma. Yayoboye ingabo igihe yahabwaga kuyobora ingabo za Tchad mu ntambara ya Am Dam, aho ingabo ze zatsinze inyeshyamba.

Nyuma y’intsinzi ye, yagizwe umuyobozi w’ingabo zikoresha ibimodoka by’imitamenwa n’abashinzwe kurinda SERS. Muri Mutarama 2013, yagizwe umuyobozi wungirije w’ ingabo zidasanzwe za Tchad muri Mali ziyobowe na General Oumar Bikimo.

Ku ya 22 Gashyantare, yayoboye ingabo ze mu kurwanya inyeshyamba mu misozi ya Adrar al-Ifoghas yo mu majyaruguru ya Mali biganisha ku ntambara ya al-Ifoghas.

Bakuyeho ibirindiro by’inyeshyamba bivugwa ko byari ingenzi cyane, bitera igihombo kinini inyeshyamba ariko banatakaza abasirikare makumyabiri na batandatu muri icyo gikorwa, barimo Abdel Aziz Hassane Adam, wari umuyobozi w’ingabo zidasanzwe.

Mahamat yahise aba umuyobozi w’ingabo za Tchad zoherejwe muri Mali mu butumwa buzwi nka FATIM, kandi kuva icyo gihe yayoboye ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba zo mu majyaruguru.
Chairman of Military Council

Umukuru w’Akanama ka Gisirikare

Nyuma yuko se wa Mahamat, Idriss Déby, apfuye yishwe n’inyeshyamba za FACT ku ya 20 Mata 2021, ingabo zavuze ko guverinoma yatowe ndetse n’Inteko ishinga amategeko bisheshwe kandi ko Akanama ka gisirikare k’inzibacyuho kayobowe na Mahamat kazayobora igihugu mu gihe cy’amezi 18, mbere yo gutegura amatora ya demokarasi. Amasezerano mashya yasimbuye Itegeko Nshinga rya Tchad, yatumye Mahamat aba Perezida w’agateganyo akaba n’umuyobozi w’ingabo.

Bamwe mu banyapolitiki bo muri Tchad bavuze ko ishyirwaho rya guverinoma y’inzibacyuho ari “coup d’etat”, kubera ko ingingo z’itegeko nshinga zerekeye kuzuza umwanya wa perezida zitubahirijwe. Nk’uko itegeko nshinga ryabiteganyaga, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Haroun Kabadi, yagombye kuba yaragizwe Perezida w’agateganyo nyuma y’urupfu rwa perezida Idriss Déby, kandi hagategurwa amatora mu gihe kitarenze iminsi itari munsi ya 45 kandi itarenze iminsi 90.

Icyakora, umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba politiki y’ububanyi n’amahanga ya Tchad, u Bufaransa, bwashyigikiye ibyakozwe buvuga ko byari bikenewe, kubera “ibihe bidasanzwe” byatewe n’inyeshyamba.

Hagati aho ariko, inyeshyamba za FACT zateye ubwoba guverinoma nshya, zivuga ko “Tchad atari ubwami” ndetse zihigira gukomeza imirwano kugeza zigeze i N’Djamena zikavana Mahamat Déby ku butegetsi.

Source: Wikipedia

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *