Harigwa uko ishyamba rya Congo ryabaye indiri y’abarwanya ubutegetsi ryabungwabungwa

Sangiza iyi nkuru

Kuva kuri uyu wa 21-25 Ugushyingo 2016, i Kigali hateraniye inama igamije kurebera hamwe uko ishyamba rya congo ryabyazwa umusaruro aho gukomeza kuba indiri y’inyeshyamba n’abarwanya ubutegetsi bw’ibihugu byo mu karere.
Iyi nama ngaruka mwaka izwi ku izina rya CBFP (Congo Basin Forest Partnership) ihuza ibihugu 10, Uburayi ndetse n’indi miryango itegamiye kuri leta ifite aho ihurira n’amashyamba.
[ad id=”44145″]
Ishyamba rya Basin du Congo ni irya kabiri ku isi nyuma ya Amazon yo muri Amerika, abashakashatsi bemeza ko ishyamba rya Congo ridakoreshwa uko bikwiye kuko ngo 13% byaryo gusa ari byo bibungabungwa uko bikwiye.
Mu ishyamba rya Congo habarurwa toni miliyari 25 z’amakara acanwa mu karere, ibihumbi 10 by’ubwoko bw’ibiti, inyamaswa z’ubwoko bwinshi, ndetse na Miliyoni 30 z’abaturage barimo amatsinda agera ku 150 y’inyeshyamba.
inzovu
Za leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta bihaye igihe cy’imyaka 15 yo kuba bamaze kubona umurongo mwiza yo kubyaza umusaruro ishyamba rya Congo no kuribungabunga, muri ubwo buryo ubu i Kigali hateraniye inama ngaruka mwaka ihuje abagera kuri 500 bakomeza kwigira hamwe uyu murongo wagerwaho.
[ad id=”44145″]
Ishyamba rya Congo ni rimwe mu mashyamba afasha by’umwihariko abatuye mu karere k’ibiyaga bigari mu buzima butandukanye nko kubona amakara, kurwanya iby’uka bihumanya n’ibyanduza ikirere, ndetse n’abakerarugendo batandukanye basura iri shyamba.
Ibihugu icumi biri muri iyi nama ni Cameroon, DRC, Gabon, Centrafrique, Guinea Equatorial , Congo Brazzaville, Chad, Sao Tomé and Principe, Burundi n’u Rwanda. Iyi nama kandi yitabirwa n’abahagarariye leta zitandukanye z’Uburayi n’Amerika ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.Inama nk’iyi mu mwaka wa 2015 yabereye i Yaoundé muri Cameroun.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *