Depite Moïse Nyarugabo araburira igihugu n’umuryango mpuzamahanga ku bwicanyi bwo ku rwego rwo hejuru ndetse na “gahunda” yo gutsemba burundu bibera mu misozi ya Uvira, muri Sheferi ya Bafuliru muri Gurupoma ya Kigoma, muri Kivu y’Amajyepfo.
Ati “Mu gihe turirira aba bantu bose bambuwe ubuzima nabi muri Beni, Bunia no mu nkengero, hari indi mfuruka ya Repubulika aho ubugome nk’ubwo bukorerwa ntawe ubivugaho, nta binyamakuru, nta shusho, nta foto, nta makuru. Mu byukuri, agace k’ibibaya kari hagati ya Kahololo na Rurambo niko kari mu mahoro kandi kakarindwa ihohoterwa rusange. Abaturage bo mu moko yose ‘abaturage bose bihaye kwicungira umutekano wabo mu myaka mike,” ibi Depite Moise Nyarugabo yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu nk’uko tubikesha 7sur7.cd.
Ashimangira ibyo avuga, uyu mudepite watorewe muri Kivu y’Amajyepfo yatanze ingero nko ku itariki 16 Werurwe 2021, aho avuga ko imitwe ya Mai-Mai ifatanyije n’inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa Red-Tabara, zateye ibiturage bitatu: Kagerigeri, Rwikubo na Kahundwe, zikica abantu bane barimo umukecuru w’imyaka 82 zatwitse ari muzima, ndetse zigakomeretsa abandi bantu bane.
Avuga kandi kuwa Gatanu, itariki 09 Mata 2021, ibiturage bibiri bya Mataba na Goschen byatwitswe, bugacya kuwa Gatandatu, itariki 10 Mata ibiturage 8: Marungu 1 na 2, Murambi 1 na 2, Gitembe, Bibangwa, Gahusi na Rukuka avuga ko byasibwe burundu.
Agaruka no ku itariki ya 21 Mata 2021, aho ibiturage bine byatewe bigatwikwa. Ibyo ni: Nyakamungu, Mugono, Kageregeri 2 na Birindiro.
Kuwa Gatanu ushize, itariki 23 Mata 2021, nabwo ngo habaye ibitero byaturutse ahantu hatandukanye bya mai-Mai Ilunga, Red Tabara na Mai-Mai Kasende Chubwa, ahitwa Kahembe, hafi ya Pariki ya Lungwe, ahasenywe ibiturage 16 ari byo: Gasu, Gikarage, Gifuni 1 na 2, Mibande 1 na 2, Remezo, Kibundi Gogwe, Gitavi, Gashama, Rya Kalongi, Gashararo, Ngoma, Bushoryo na Rugabano.
Ati “Ku bitero by’ejo (kuwa Gatanu), hapfuye abantu 16 harimo imirambo 4 yabonetse ariko itarashyingurwa, abakomeretse batagira umubare kandi nta mfashanyo. Abaturage b’iyi midugudu yose bari mu mashyamba mu mvura yo muri Mata n’imbeho, nta byiringiro byo kuzabaho. Abantu bake bapfumuye berekeje i Lemera. Imiryango imwe yari imaze kuhagera.”
Nk’uko Moïse Nyarugabo abitangaza ngo iki kibazo giteye impungenge ku buryo impande zose z’imisozi miremire ya (Minembwe, Fizi, n’ahandi), ubwo bwicanyi bukorwa mu buryo bumwe.
Mu guhangana n’iki kibazo, uyu mudepite avuga ko ababajwe no guceceka, kw’abayobozi b’inzego z’ibanze, intara ndetse n’igihugu.
Ati: “Tugomba kuvuga ko kuva mu kwezi n’icyumweru ubwo bwicanyi bumaze, nta gutabara, nta musirikare wavuye mu birindiro bye ngo atabare no mu buryo bworoshye. Inzego zose z’ibanze, iz’intara n’igihugu abayobozi ba gisivili n’abasirikare batwikira ubwo bugome mu guceceka cyane. “,


