Impunzi z’Abanyamulenge zisaga 4000 zahunze ibice bya Kigoma na Lemera, muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ibitero bya Mai-Mai ifatanyije n’inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa Red Tabara bikomeje kwibasira ibiturage byabo, aho mu gihe kitarenze ukwezi abantu 16 bamaze kwicwa mu gihe inka zabo nyinshi zanyazwe.
Biravugwa ko abaturage barimo guhunga bahungira mu Kibaya cya Rusizi. Kuri iki Cyumweru gishize bakaba barakiriwe ahitwa Bwegera.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibanze muri Kahololo, ngo abakuru b’imiryango n’abayobozi b’ibanze bahisemo guhunga kubera ko nta yandi mahitamo bari bafite.
Ati “ Inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara na Mai-Mai Ilunga batwitse ibiturage bya Kahundwe, Kageregere, Rwibuko, Goshen, Birindiro, Mugono, Marungu, Murambi, Kitembe, Bibangwa, Bijojwe, Gogwe, Mibande, Kashama na Remezo.
Nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga SOS Medias Burundi ikomeza ivuga, ngo amakuru aturuka muri ibi bice aravuga ko abana baburanye n’ababyeyi babo bahunga.
Abavanwe mu byabo bati “ Byadutwaye iminsi ibiri ngo tugere Bwegera. Abana benshi bageze aha benda gupfa. Ntacyo kurya bari bafite, byari bigoye kubona ibyo kurya. Ubu hashize ibyumweru bitatu tutaryama mu nzu zacu. Twimuka igiturage ku kindi nta kuruhuka,”
Umwana umwe yapfiriye mu nzira muri uko guhunga nk’uko bakomeza bavuga.

Ku murongo wa telephone, umuvugizi wa Mai-Mai Ilunga yagize ati “ Ntabwo turimo gutera abasivili, ariko turarwanya Colonel Makanika n’agatsiko ke Twirwaneho.”
Uyu mutwe wa Twirwaneho wiganjemo abarwanyi b’Abanyamulenge, bivugwa ko washinzwe n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu rwego rwo kwirwanaho birinda ibitero by’indi mitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyagihugu n’abanyamahanga.
Uyu Colonel Makanika akaba yaritandukanyije n’Igisirikare cya leta, FARDC, ajya gushyira uyu mutwe ku murongo no kuwongerera ingufu avuga ko adashobora gukorera igisirikare cy’icyitso mu bwicanyi bukorerwa benewabo. Muri Mutarama 2020 nibwo yavuye mu Ntara ya Ituri aho yari yoherejwe mu kazi ajya iwabo muri Kivu y’Amajyepfo.
Undi mukoloneli, Charles Sematama, wayoboraga Regiment ya 3411 ikorera i Kitchanga muri Kivu y’Amajyaruguru, yiyunze kuri uyu mutwe mu mpera za Gashyantare. Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko batunguwe n’imyitwarire ya Monusco.
Bati: “Hashize ukwezi, ishami rya MONUSCO muri Kivu y’Amajyepfo risezeranyije gushinga ibirindiro i Kahololo, ariko ntibyigeze bigerwaho. Ni bibi cyane. Ubu iyi midugudu yose imaze gutwikwa. ”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


